Bemba na Tshiwewe bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma kuri uyu wa 9 Gashyantare 2024 kugira ngo basuzume uko abasirikare ba RDC bari kwitwara ku rugamba rumaze iminsi rubera muri Kivu y’Amajyaruguru.
Babanje kuganira n’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO, abagize sosiyete sivile n’abahagarariye imiryango y’abasivili bapfiriye muri iyi ntambara.
Bemba kandi yasuye abasirikare n’abagize imitwe ya Wazalendo bakomerekeye ku rugamba, aho bavurirwa mu bitaro bya CBCA Ndosho biherereye mu mujyi wa Goma.
Minisitiri Bemba ubwo yahuraga n’aba basirikare i Sake, yababwiye ko umujyi wa Goma uherereye mu bilometero bibarirwa muri 20 uva muri Sake utazafatwa n’umutwe wa M23.
Yagize ati “Byose biri gukorwa kugira ngo umujyi wa Goma utazagwa. Igisirikare kiri gukora ibishoboka kugira ngo cyisubize ibice byose byafashwe n’ingabo z’u Rwanda.”
Imirwano hafi ya Sake yabaye nyuma y’aho M23 ifashe agace ka Shasha kegereye ikiyaga cya Kivu; ibyatumye umuhanda uhuza Goma-Sake na Minova muri Kivu y’Amajyepfo ufungwa kuko nta mutekano wari ufite.
Ingabo za RDC, zifatanyije n’iz’u Burundi, iz’umuryango SADC, imitwe ya FDLR, Wazalendo n’abacancuro, zarashe ibisasu byinshi ahari abarwanyi ba M23, hagamijwe kwisubiza Shasha n’ibindi bice byo hafi yaho, ariko ntabwo zageze ku ntego yazo.
Komite mpuzamahanga y’Umuryango Croix Rouge utanga ubutabazi isobanura ko kuva tariki ya 7 Gashyantare 2024 uri kwita ku nkomere 58 zirimo abasivili 31, mu bitaro bya CBCA Ndosho biherereye i Goma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!