Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’urubyiruko 200 rwavuye mu mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, n’urundi 100 rwo mu byiciro bitandukanye birimo abanyonzi, abamotari, abo mu makoperative n’abavuye kugororerwa Iwawa ruturutse mu karere ka Nyamasheke, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu, rwahuriye i Rubavu.
Iki kiganiro cyari mu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko menya amateka yawe, ubumwe n’ubudaheranwa, amahitamo yanjye”, cyabaye ku wa 26 Kamena 2025.
Yagize ati “Ntabwo abana bitoza! Yaba imico myiza n’ingeso mbi babitozwa n’ababyeyi cyangwa abakuru, ababyeyi turabasaba ko bagomba guhinduka bakareba icyerekezo cy’igihugu cy’uburyo abanyarwanda tubanye, kandi tugomba gufatanya kucyubaka kandi tugakosora amateka yabaye mabi, tukigira ku bibi, tukubaka igihugu binyuze mu kuri.”
Yakomeje avuga ko ahenshi usanga abakuru bashyira ingengabitekerezo mu bato babishingira ku guhisha ukuri, nyamara urubyiruko rukeneye kumenya amateka y’u Rwanda, rurangamira icyerekezo cy’iterambere.
Ati “Urubyiruko rukeneye kumenya amateka, ariko rugakomeza no kubaka icyerekezo cyarwo, by’umwihariko urwo muri iyi Ntara rufite umwihariko kuko ihana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo harimo urwavuye muri FDLR. Iyo tuganira, twibanda ku bibazo bafite no ku mateka yabo, ni ngombwa rero kubasobanurira gahunda z’igihugu z’ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubudaheranwa kuko iyo abaturage badafite ubumwe hagati yabo, ntibabasha gukora.”
Sgt. Sendegeya Martin w’imyaka 30, yavuze ko yinjiye muri FDLR muri 2010, ayivamo mu 2024. Yavuze ko ibiganiro bahawe bikwiriye kwigishwa benshi kuko bitandukanye kure n’ibyo babwirwaga.
Sgt. Sendegeya avuga ko mu mashyamba ya RD Congo babwirwaga ko mu Rwanda nta muhutu uhatuye ko n’uhageze wese bamwica, ariko we atariko yabisanze kuko Igihugu cyamuhaye akazi ko kurinda umutekano kandi we n’umugore n’abana babayeho neza.
Muhawenayo Fortune w’imyaka 23, aturuka mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke avuga ko yavukiye mu mashyamba ya RDC, ariko kuri ubu ari mu Rwanda. Yasabye abasigaye muri aya mashyamba ko bataha, bakubaka igihugu.
Umuyobozi mukuru wa Vision Jeunesse Nouvelle, Frère Vital Ringuyeneza, yavuze ko mu 2024 iki kigo cyagiranye amasezerano na Minisiteri y’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu yo gufasha urubyiruko kubaka amahoro, kumenya amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Urubyiruko rutari mu ishuri, batajya bapfa kubona ibi biganiro, twifuje ubumwe n’ubudaheranwa biba amahitamo yabo. Abenshi batweretse ko ibi biganiro byahoraho kugira ngo bamenye amateka, nibarangiza biteze imbere.”
Biteganyijwe ko ibi biganiro bizahabwa urubyiruko ruhagarariye urundi mu turere twose tw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!