Abasoje amasomo ni abagize icyiciro cya kane cy’abacungagereza bahawe amasomo abinjiza mu mwuga w’ubucungagereza, kigizwe n’abagabo n’abagore 649 mu muhango wabereye mu Ishuri ry’Abacungagereza i Rwamagana kuri uyu wa 27 Gicurasi 2020.
Minisitiri Busingye wayoboye uwo muhango yashimiye abasoje amasomo muri rusange ku myitwarire yabaranze, abasaba kuzarangwa n’ubunyamwuga batojwe.
Yabasabye ‘kwirinda amarangamutima no kubogama mu gihe cy’akazi, avuga ko umwuga w’ubucungagereza usaba umuntu ko kugira ngo agorore umuntu bisaba ko we agomba kuba agororotse ari mu murongo mwiza w’amategeko’.
Ni umuhango utatumiwemo abantu benshi mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 ndetse amakuru agera kuri IGIHE avuga ko hahanje gusabwa uburenganzira bwa Minisiteri y’Ubuzima.
Amasomo bahawe arimo imyitozo ngororamubiri, uburenganzira bwa muntu, ubutabera mpanabyaha, ubwirinzi n’umutekano. Harimo ibijyanye no gusoma cyangwa gukoresha ikarita, imikorere ya gereza, gukoresha intwaro, amasomo y’ibanze ku mitekerereze ya muntu, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ubunyamwuga n’andi.
Mu Rwanda ubu hari abacungagereza 2369 kuri Gereza 13 bose b’umwuga. Mu bubasha ahabwa n’amategeko Minisitiri Busingye abasoje yabahaye ipeti rya warder.



















TANGA IGITEKEREZO