00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr Bizimana yasabye inozwa ry’imitangire ya serivisi ku mudugudu mu rugendo rw’ubudaheranwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 March 2024 saa 10:46
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko urwego rw’Umudugudu ari rwo rugaragaza intege nke mu kwimakaza ubudaheranwa.

Ibi yabigaragaje ubwo kuri uyu wa 8 Werurwe 2024, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi ku budaheranwa. Bwakozwe ku bufatanye n’umuryango Interpeace urwanya ihohoterwa, ukanaharanira amahoro.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko muri rusange ubudaheranwa ku Munyarwanda ku giti cye, mu ngo, mu muryango mugari no mu nzego za Leta n’iz’abikorera bugeze ku kigero cyiza.

Ku Munyarwanda ku giti cye, bigaragara ko mu buryo bwo gukorana na bagenzi be no kuganira bifite amanota 87,5%, kugira impuhwe, kwihanganirana no kubabarira biri kuri 85%. Gusa ku bipimo bibiri birimo kwishyira ku murongo no kwiyumvamo inshingano ndetse no kuguma mu mwanya n’igihe arimo ho ari kuri 75%.

Mu nzego, inzego z’umutekano zahawe amanota 94% mu gutanga serivisi nziza, zikurikirwa na gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage zifite amanota 90%, gusaranganya inzego z’ubukungu bigira 88%. Kugeza ku Banyarwanda amazi, ubwikorezi n’ibindi bikorwaremezo byagize amanota 76%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko bimwe mu byazamuye ubudaheranwa mu Banyarwanda ku rwego rw’ingo harimo gahunda zirimo Girinka, VUP n’ubwisungane mu kwivuza, ubufatanye no gusabana mu ngo, kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kwigisha abato amateka y’igihugu na gahunda yo kubitsa no kugurizanya.

Bimwe mu byagaragajwe byatumye gahunda y’ubudaheranwa itagera ku kigero kirenze ikigaragara muri ubu bushakashatsi harimo, kuba hamwe hatagera ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, kuba rumwe mu rubyiruko rudashaka kumenya amateka y’igihugu, ingengabitekerezo ya jenoside itaracika no kuba amakuru y’aho imibiri y’abazize jenoside iri agihishwa na bamwe.

Mu bikibangamiye iyi gahunda mu nzego za Leta n’izigenga harimo, ruswa idacika mu nzego z’ibanze, imihanda mibi na serivisi z’ubwikorezi bidahagaze neza hamwe na hamwe, kuba hari urubyiruko rudafite akazi no kuba bamwe mu bishyuye ubwisungane mu kwibuza bwa ‘Mituweli’ batabona imwe mu miti bakeneye.

Minisitiri Bizimana ati “Aho tugikeneye gushyiramo imbaraga ni ukugera ku rwego rw’umudugudu kugira ngo za serivisi, Umunyarwanda ahabwa ibyo akeneye byose ariko n’ibitekerezo bye bikakirwa, n’uruhare rwabo ariko rukagaragara. Ku rwego rw’umudugudu ni ho hakiri intege nkeya zigaragara.”

Dr Bizimana yasobanuye ko MINUBUMWE yubatse inzego kugeza ku mudugudu zirimo itorero kugira ngo rizayifashe gukemura ibi bibazo, ariko ahamya ko ritarakora neza nk’uko byifuzwa.

Ubu bushakashatsi bwitabiriwe n’abantu 7481. Bwakorewe mu midugudu 360, iri mu tugari 180, turi mu mirenge 90, mu turere 30 tugize igihugu. Buzashingirwaho mu kubaka gahunda zitandukanye zijyanye n’inshingano za MINUBUMWE zo kubungabunga amateka y’u Rwanda, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere uburere mboneragihugu n’umuco.

Abo mu nzego zitandukanye bitabiriye imurikwa ry'ibyavuye muri ubu bushakashatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages