Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Mata 2022 nibwo Minisitiri Gatabazi yashyize ibuye ry’ifatizo aho iyo gare igiye kubakwa.
Yatangiye kubakwa n’abikorera 55 bo mu Karere ka Ruhango bibumbiye hamwe muri ‘Ruhango Investment Company.’
Visi Perezida wa mbere w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Ruhango, Majyambere Celestin, yavuze ko kubaka iyo gare bizakorwa mu byiciro bibiri kandi icya mbere bifuza kukirangiza muri uyu mwaka wa 2022, icya kabiri kikubakwa mu 2023.
Ati “Nta mbogamizi duteganya kuko abikorera barabyishimiye kandi bari gutanga imisanzu ku bwinshi.”
Minisitiri Gatabazi yijeje abikorera bo mu Karere ka Ruhango ko Leta izakomeza kubashyigikira kugira ngo imishinga yabo irimo n’iyo gare igende neza.
Yakomeje avuga ko inzu y’ubucuruzi nk’iyo yubatswe muri gare aho abagenzi bategera imodoka ije koroshya itangwa rya serivise.
Ati “Bazubaka inzu z’ubucuruzi hazaba harimo na restaurant ushaka kugira icyo ahaha akibone hafi, kandi Ruhango iri kugenda yaguka kubera n’ingendo nyobokamana zibera hano kwa Yezu Nyirimpuhwe, abazajya bahaza bazajya babona serivise nziza.”
Yavuze ko ikindi cyiza kirimo ari uko kubaka iyo gare n’inyubako ziyigize bitanga akazi ku biganjemo urubyiruko kandi abaturage bazagurisha amabuye n’umucanga bazabona amafaranga.
Ikindi ni uko bizazamura isura nziza y’Akarere ka Ruhango, Umujyi wako ugatera imbere.
Ahasanzwe Gare ya Ruhango, igice kinini ni ibisambu yamezemo ibyatsi, ahandi ni imbuga isanzwe ku buryo aho wavuga hakoze neza ari agace gato gahagararamo imodoka.
Abaturage batuye n’abagenda mu Mujyi wa Ruhango bavuga ko ibi bituma uyu mujyi udasa neza ariko bishimira ko bagiye kubakirwa gare nziza bazajya bategeramo imodoka.
Ni gare izaba igizwe n’igice cy’aho abagenzi bategera imodoka, inzu y’ubucuruzi y’igorofa ndetse n’igice cyagenewe aho gufatira amafunguro n’icyo kunywa.
Umushinga wo kubaka Gare ya Ruhango uhuriweho na ‘Ruhango Investment Company’ ifitemo imigabane ya 65% n’Akarere ka Ruhango gafitemo 35%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!