00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Habimana yibukije ko gutuzwa neza atari igitangaza, ari uburenganzira bwa buri Munyarwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 17 May 2026 saa 01:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko bijyanye n’iterambere Igihugu kigezeho uyu munsi gutuzwa mu midugudu y’icyitegererezo atari ibintu bidasanzwe cyangwa abaturage bakwiye gutangarira, ko ahubwo ari yo miturire ibereye Umunyarwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026 ubwo yasuraga Umudugudu w’Icyitegererezo wa Nshungerezi mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigarama.

Hari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu turere twa Ngoma na Kirehe rugamije gusura ibikorwa by’iterambere ry’abaturage no kuganira na bo.

Uwo mudugudu w’icyitegererezo yasuye uri mu Murenge wa Kigarama ukaba umaze iminsi mike wimuriwemo imiryango 86 yari mu nkengero z’ahubatswe Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rusumo. Yari yarangirijwe inzu n’imirimo yo kurwubaka.

Uwo mudugudu wujuje byose bigezweho birimo amazi meza, amashanyarazi, aho kororera inka hagezweho ndetse wegereye n’ishuri ribanza.

Abaturage bawutujwemo bagaragaje ko ari inzozi kubona bubakirwa inzu nziza kuri urwo rwego bakuwe mu manegeka kandi nta kindi kiguzi basabwe.

Mukamfizi Marie Louise yagize ati “Twari dutuye iruhande rw’Akagera ku buryo imvura yagwaga amazi akadusanga mu nzu. Ibyo ariko byiyongeyeho kubaka Urugomero rwa Rusumo bakajya baturitsa intambi zikatwangiriza inzu. Ubuyobozi bwabanje gufata umwanzuro wo kudusanira inzu ariko busanga ni mu manegeka baza kutwubakira hano.”

“Ubu mudugudu twarawutashye urimo byose njye ni ubwa mbere nari mbaye mu nzu imeze gutya. Ubu ndaryama ngasinzira kandi sinari nzi ko ahantu dutuye ubuyobozi bwatwibuka.”

Ntagozera Eugène na we utuye muri uwo mudugudu, yavuze ko umudugudu batujwemo ari igisubizo mu buzima bwabo.

Ati “Twari dutuye mu manegeka tuvoma amazi y’Akagera ugasanga turarwara inzoka abana na bo bakarwaragurika kubera imibu yo hafi y’igishanga. Uyu mudugudu ufite byose, twegereye isoko, hari amazi meza, amashuri yegereye abana ibikorwa byose biratwegereye.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yabwiye abaturage ko gutura heza bitagikwiye kuba igitangaza kuko ari yo miturire ikwiye Umunyarwanda.

Ati “Ntabwo ari ibintu bidasanzwe ahubwo murabikwiye. Ni byo bikwiye Abanyarwanda bakwiye kuba batuye ahantu heza. Gusa birajyana n’inshingano kuko amashanyarazi, amazi, isuku n’ibindi mufite mugomba kabibungabunga ku buryo bidashobora kwangirika. Hari uwibazaga ngo ese iyi nzu ni iyanjye koko atarabyakira ariko ubu mugomba kuzifata neza ikibazo kibaye mukagikemura kuko mwakwiye kuba mu nzu zimeze gutya.”

Minisitiri Habimana yaboneyeho kubibutsa gukora imishinga ibateza imbere ariko bakibuka ko bari no mu marembo y’u Rwanda ku buryo umuntu avuye muri Tanzania abona isura nziza nyayo y’Igihugu yinjiyemo.

Abatuye muri uwo mudugudu bahuriza ku kuba bakeneye inka za kijyambere zitanga umukamo utubutse kuko izo bimukanye ari iza gakondo zitagira umukamo mwiza.

Visi Meya w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste yavuze ko bitarenze muri uku kwezi kwa Gicurasi 2026 akarere kazaba kamaze kuboroza inka zigera kuri 43 kuko ari aborozi cyane, ndetse hakaba hari kwigwa no ku buryo babona andi matungo magufi.

Ibarura Rusange ry’Abaturage ryo mu 2022 rigaragaza ko Abanyarwanda 65% batuye mu midugudu. Kuva mu 2017 kugeza 2024 hubatswe imidugudu 87, ituzwamo imiryango irenga ibihumbi 17.

Kuri ubu u Rwanda rufite imidugudu y’ibyitegererezo isaga 250 ndetse yiyongereye cyane kuva mu 2017.

Umudugudu w'icyitegererezo wa Nshungerezi urimo imiryango 86
Umudugudu watujwemo aba baturage wubatswe mu buryo bugezweho
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yavuze ko bijyanye n’iterambere Igihugu kigezeho, gutuzwa mu midugudu y’icyitegererezo atari ibintu bidasanzwe
Visi Meya w’Akarere ka Kirehe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze bagiye koroza abatujwe muri uyu mudugudu inka 43

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages