Ni siporo yitabiriwe n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru barenga ibihumbi bitanu biganjemo abo mu karere ka Musanze.
Nyuma yo kugenda ibirometero bitanu, Minisitiri Munyengaju Mimosa wari n’umushyitsi mukuru yafashe umwanya ashimira ingeri z’abantu batandukanye barimo basaza n’abakecuru.
Ati “Harimo abakecuru nabonye, ntabwo ari iy’urubyiruko gusa, abasaza barimo abana bikaba bishimishije cyane, mu ntara y’Amajyaruguru siporo yageze no mu mirenge ariko noneho turifuza cyane ko igera no mu midugudu.”
Minisitiri wa Siporo yasabye ko siporo yaba iy’umuryango “ariko noneho bikarushaho bikaba siporo y’umuryango ntihakaze umugabo gusa ajye abyuka n’umugore n’abana bose baze muri siporo kandi nkurikije morale mufite, ndumva ibyo byoroshye kuri mwebwe, ni ukubakoraho gusa”
Abitabiriye iyi siporo bakoze urugendo rwa kilometero eshanu baboneraho n’amahirwe yo gupimwa indwara zitandura zirimo Kanseri, umuvuduko w’amaraso n’iz’umutima.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko izi mpanuro za Minisitiri bagiye kuzigira umukoro.
Ati “Iyo Minisitiri aduhaye impanuro akaduha n’umurongo bihita bihinduka gahunda. Dufite imiryango iza gukora siporo yuzuye abo ngabo babaye imbarutso ariko no mu tundi turere tuzabasaba bibe amabwiriza ariko bibe amabwiraza y’ubukangurambaga kuko burya siporo hazamo ubushake cyane kurusha amategeko”.
Umwe mu bitabiriye iyi siporo yavuze ko ifasha abantu bakuze kongera kumva bameze neza.
Ati “cyane cyane ku bantu bakuze ingingo zirarambuka cya gihe uba waraheze mu buriri, utabasha kugenda, ugenda wunamye. Iyo ugiye muri siporo umugongo urarambuka, imitsi igakora ugasanga wongeye kuba umuntu mushya”.
Mu 2017 mu kwezi k’Ukuboza nibwo intara y’Amajyaruguru yatangirije mu karere ka Musanze igikorwa cya Siporo kuri bose, ubu ikaba igeze ku rwego rwo kuba kabiri mu kwezi.



















TANGA IGITEKEREZO