00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Murasira yahumurije abari baragizwe imbohe na FDLR babwirwa ko bazicwa bageze mu Rwanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 19 May 2025 saa 05:23
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yahumurije Abanyarwanda bari baratinye gutaha bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batekereza ko bashobora kuzicwa bageze mu Rwanda, ababwira ko ahubwo bazigishwa, bafashwe kwiteza imbere.

Yabitangaje kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025, ubwo hakirwaga icyiciro cya kabiri cy’Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR cyageze mu Rwanda.

Bamwe muri aba Banyarwanda bari barahawe amakuru y’ibihuha, avuga ko bazicwa nibagera mu Rwanda.

Minisitiri Murasira yavuze ko ayo makuru agamije kubatera ubwoba, bigizwemo uruhare na FDLR kugira ngo ikomeze ibone aho ikura abarwanyi.

Ati “Ababivuze ni ba bandi bashaka ko mugumayo, kandi mwagumayo, mugasanga ntacyo mugeraho… FLDR bashaka ko mutavayo kugira ngo ikomeze irebe mu bana banyu mu ngo, ibajyane mu bikorwa by’iterabwoba.”

Yabajije uko abaturage basanze u Rwanda rumeze, basubiza ko basanze ari amahoro ndetse n’umubyeyi wabyaye, akaba yahawe ubufasha yari akeneye.

Yavuze ko u Rwanda rufite gahunda yo kwakira abandi Banyarwanda, bitandukanye na politiki yahozeho ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal yo guheza igice kimwe cy’Abanyarwanda.

Ati “U Rwanda uko rungana kose, ntabwo ari nka kera Habyarimana yavugaga ngo u Rwanda ni ikirahuri cyuzuye amazi, wongeyeho igitonyanga arameneka, ku buryo batifuzaga ko impunzi zari hanze zigaruka…igihugu cyacu uko kingana kose, dushobora kukibamo nta mpamvu y’uko haba amakimbirane.”

Yavuze ko aba baturage bagiye gutangira guhabwa ibigenerwa abandi Banyarwanda birimo ubwisungane mu kwivuza n’ibindi, ati “Twemera ko iyo umuturage avuwe, ari bwo akora neza. Byose ni ukugira ngo igihugu gitere imbere.”

Yongeyeho ko u Rwanda runakira abahoze ari abarwanyi ba FDLR kandi ntirugire icyo rubatwara, bityo ko aba baturage badakwiriye kugira ubwoba.

Ati “Biriya mwumvaga ngo mu Rwanda nimuhagera barabica, uretse namwe, n’abagize FDLR bazaga cyangwa bafashwe, na bo turabigisha gusa, kereka uwakoze Jenoside kuko ari icyaha kidasaza… Mwari mwararenganye, ubu ni umwanya wo kugira ngo tubafashe namwe mwiteze imbere.”

U Rwanda rumaze kwakira ibyiciro bibiri by'Abanyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR
Ishami rya Loni rishinzwe impunzi, UNHCR, ryagize uruhare mu gucyura aba Banyarwanda
Minisitiri Murasira yabwiye aba Banyarwanda ko batazicwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages