Kayisire yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Werurwe 2020 mu muhango w’ihererekanyabubasha na Germaine Kamayirese asimbuye kuri uwo mwanya.
Kayisire Marie Solange ni umwe mu ba Minisitiri batanu bahinduwe na Perezida Kagame ku wa 26 Gashyantare 2020, abaye Minisitiri wa MINEMA nyuma y’uko yari Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri kuva tariki 31 Kanama 2017.
Mu muhango wo guhererekanya ububasha n’uwo asimbuye, kuri uyu wa Mbere Kayisire yavuze ko azashyira imbaraga mu bikorwa byo gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza.
Yavuze ko azongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, nkuko byanditswe ku rukuta rwa Twitter rwa Minema.
Minisitiri Kayisire Marie Solange agiye muri iyi Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi mu gihe u Rwanda rufite imvura nyinshi imaze iminsi iteza ibiza kuva mu mpera za 2019. Mu ijoro ryo kuri Noheli tariki 25 Ukuboza 2019 imvura nyinshi yaraye igwa yishe abantu 12, isenya inzu 113 yangiza hegitari 49 zari zihinzeho imyaka.
Ku Cyumweru tariki 2 Gashyantare no ku wa Mbere tariki 3 Gashyantare 2020 nabwo haguye indi mvura nyinshi yahitanye abantu 19 barimo n’umuryango wo mu Karere ka Gasabo w’abantu barindwi bose bahasize ubuzima. Iyo mvura yakomerekeje abandi umunani inzu 98 zirasenyuka naho 21 zirangirika.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) giherutse gutangaza ko amezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi azwi nk’igihe cy’Itumba, azarangwa n’imvura iri hejuru y’isanzwe igwa muri icyo gihe ku buryo ishobora guteza ibindi bibazo hadafashwe ingamba.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi ku wa 26 Gashyantare rivuga ko icyo kigo gishingiye kuri iryo teganyagihe gisaba inzego zose za Leta, Imiryango itari iya leta, n’Abaturarwanda bose ko gufata ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda no gukumira ibiza, kwirinda no gukumira indwara, kubungabunga ibidukikije, gufata neza imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro.


















TANGA IGITEKEREZO