Ibi yabitangaje mu Nama y’Abaminisitiri ba AU n’aba Turikiya yabereye mu Mujyi wa Istanbul ku wa 11 kugeza 12 Gashyantare 2018.
Nduhungirehe wari uhagarariye Umuyobozi wa AU, Perezida Kagame, ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turikiya, Mevlut Cavusoglu n’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU, Thomas Kwesi Quartey, bayoboye inama nyunguranabitekerezo yitabiriwe n’abayobozi bakuru ku mpande zombi barenga 100.
Iyi nama yasuzumaga imiterere y’ubufatanye bwa AU na Turikiya muri iki gihe, harimo gushyira hamwe mu bikorwa bitandukanye. Ikaba ari nk’integuza y’iteganyijwe mu 2019, Istanbul nayo iziga ku bufatanye bwa AU na Turikiya.
Afungura iyo nama, Nduhungirehe, yashimye ubufatanye AU ikomeje kugirana na Turikiya ariko agaragaza ko hakiri byinshi byo gukora mu bucuruzi no mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni.
Yagaragaje ko hari icyizere cy’ubufatanye mu gukemura ibibazo birimo; imihindagurikire y’ibihe no gufatanya kugera ku bukungu bw’abaturage b’impande zombi.
Mu 2014, AU na Turikiya bemeranyijwe ubufatanye mu mishinga y’ubucuruzi, ishoramari, amahoro n’umutekano, ubukerarugendo, uburezi, guteza imbere urubyiruko, guhererekanya ikoranabuhanga, iterambere ry’icyaro, ibikorwaremezo by’ingufu, ikoranabuhanga, ubwikorezi, ubuzima n’itangazamakuru.
Muri uru ruzinduko kandi Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turikiya, Mevlut Cavusoglu, aho bemeranyijwe kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi.
Nduhungirehe waherekejwe n’abandi barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Nkurunziza Williams na Ambasaderi Tumukunde Hope Gasatura uhagarariye u Rwanda i Addis Ababa, yanahuye n’abashoramari bo muri Turikiya, abashishikariza kuza kurambagiza amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda.
Yanaganiriye kandi n’Abanyarwanda baba Istanbul, abenshi bakaba ari abanyeshuri biga mu byiciro bitandukanye bya Kaminuza mu mashami y’ubwubatsi, ubuhinzi, ikoranabuhanga, amategeko, ubucuruzi n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO