00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nsengimana arasaba urubyiruko guhindura imyumvire

Yanditswe na

Magnifique Migisha

Kuya 10 June 2013 saa 11:52
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabunga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana arasaba urubyiruko guhindura imyumvire no gukorera ku ntego mu kugera ku iterambere rirambye.
Mu Nteko rusange y’urubyiruko ku nshuro yayo ya 16 yabereye i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, aho urubyiruko rwasabwe gukomeza ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho no kubyaza umusaruro amahirwe rufite mu kubaka igihugu kiganisha mu iterambere rirambye.
Iyi Nteko rusange yari ihuriyemo komite z’inama (…)

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabunga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana arasaba urubyiruko guhindura imyumvire no gukorera ku ntego mu kugera ku iterambere rirambye.

Mu Nteko rusange y’urubyiruko ku nshuro yayo ya 16 yabereye i Kigali mu mpera z’icyumweru gishize, aho urubyiruko rwasabwe gukomeza ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho no kubyaza umusaruro amahirwe rufite mu kubaka igihugu kiganisha mu iterambere rirambye.

Iyi Nteko rusange yari ihuriyemo komite z’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere n’urw’igihugu ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti ”Igihango cy’Urungano”, aho urubyiruko rusabwa gukomeza kugirana igihango n’igihugu binyuze mu guhindura imitekerereze hagamijwe gukomeza kubaka umuco w’ubumwe n’amahoro mu banyarwanda.

Afungura iyi nteko ku mugaragaro, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabunga Bwana Jean Philbert Nsengimana yabwiye abitabiriye iyi nteko ko hari byinshi urubyiruko rwageraho rubashije guhindura imyumvire, ati “Mugire intego mu bikorwa mukora no mu mahirwe mufite kugira ngo mugere kuri byinshi, kandi birashoboka binyuze mu guhindura imyumvire yadufasha mu iterambere.”

Minisitiri avuga ko mu nteko rusange urubyiruko rukwiye gufata ibyemezo bizima no kwikosora igihe habayeho amakosa yo kutagera ku ntego y’ibyo baba biyemeje gukora, ibi bikanabafasha kutaba ba tereriyo ahubwo bagakora bakiteza imbere.
Minisitiri Nsengimana kandi arashima abahagarariye urubyiruko kuko ibikorwa u Rwanda rugezeho ari uruhare runini rwabo.

Uwiringiyimana Philbert umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko, avuga ko hari ibyagezweho nko gufasha urubyiruko gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari, guhugura urubyiruko gukora imishinga ndetse no gukomeza kubashishikariza kwibumbira mu mashyirahamwe, yongeraho ko umuco wo kwiharika nawo uri mu byagiye bigerwaho aho urubyiruko rwatangiye kugira umuco wo kuba ba Rwiyemezamirimo.

Umwe mu bari bitabiriye iyi nteko rusange Bwana David Musirikare, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gasabo, avuga hari ibyo basaba urubyiruko mu kugabanya ubukene n’ubushomeri mu kazi kabo ka buri munsi, birimo kubafasha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere mu mirenge y’itaruye Umujyi ndetse no kubereka akamaro k’ubumenyingiro mu kwiteza imbere.

Inteko Rusange ku rwego rw’igihugu nirwo rwego rw’ikirenga rw’Inama y’igihugu y’urubyiruko; igizwe na Komite Nyobozi ku rwego rw’igihugu, Akarere, intumwa zihagarariye ihuriro ry’igihugu ry’urubyiruko rwiga mu mashuri makuru, n’urwiga mu mashuri yisumbuye. Iyi nteko iterana rimwe mu mwaka n’igihe cyose bibaye ngombwa.

Jean Philbert Nsengimana Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabunga mu isakazabumenyi n'itumanaho
Urubyiruko muri kongere ya 16 i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages