Ibi Minisitiri Shyaka yabigarutseho kuri uyu wa 23 Gashyantare ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi itatu wahuzaga Inama Njyanama na Nyobozi ndetse n’abakozi b’Akarere ka Bugesera.
Minisitiri Shyaka yashimye intambwe iri guterwa na Bugesera mu kuba akarere gafite ibikorwa remezo biteye imbere birimo n’ikibuga cy’indege kiri kuhubakwa ariko abibutsa ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana kitari gikwiye kuba kikirangwa muri aka karere.
Yagize ati “Reka mpere ku by’imirire mibi y’abana, mu mibare yanyu mwitangira turabona 50% ko abantu bakize. Abana 564 muri bo abasaga 280 barakize ariko se ni aba dushobora gusa?, ariko iyo urebye mu mirenge yanyu ukareba Mwogo, ukareba Rweru, ukareba Ntarama na Juru,…., iyo ni imirenge igifite abana barwaye.”
Shyaka yibukije aba bayobozi ko ahazaza heza h’igihugu hazashingira ku buzima bwiza bw’abagituye.
Ati “Ubu se twaba dukorera bande? Ni ukuvuga ngo Bugesera yo mu myaka 20 na Kigali ntaho bizaba bitaniye, niyo mpamvu dushaka abantu bazaba bayoboye iterambere ry’igihugu rishingiye ku ikoranabuhanga, ntabwo dushaka abantu barwaye bwaki”.
Abayobozi b’imirenge ikigaragaramo umubare munini w’abana bafite ibibazo by’imirire yasabwe kwigira ku yateye intambwe mu gukemura iki kibazo. Iyo mirenge yakemuye ikibazo irimo Mayange ifite zeru, na Kamabuye yabashije kuvana mu mirire mibi abana 39.
Mukiza Olivier , Umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Mwogo ari nawo ugaragaramo umubare munini w’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi aho bagera kuri 72, yavuze ko mu gukemura iki kibazo bagihura n’imbogamizi y’imyumvire y’ababyeyi.
Ati “Iyo tugerageje gusesengura n’inzego zitandukanye akenshi usanga bituruka ku myumvire y’ababyeyi ikiri hasi badashobora gutunganya indyo yuzuye ku mwana ndetse rimwe na rimwe hakazamo n’imbogamizi y’ubushobozi buke, wabihuza byose ugasanga bigira ingaruka ku mwana”.
Mu karere ka Bugesera Umurenge wa Mayange wonyine niwo wabashije kurwanya burundu imirire mibi mu bana, ugakurikirwa n’indi nka Kamabuye na Nyarugenge isigaranye batandatu, Mwogo ikaza ku mwanya wa nyuma igifite abana 72 bafite ibibazo by’imirire.
Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akarere ka Bugesera, Ndahiro Donald yavuze ko bazafatanya n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gukemura iki kibazo.
Nyuma yo kuganira kuri iki kibazo cy’imirire mibi mu bana no kwigira ku mirenge yagiye ibasha kugikemura, Minisitiri Shyaka yasabye imirenge ikigaragaramo ibi bibazo kuba babikemuye bitarenze ukwezi kwa Gicurasi.



















TANGA IGITEKEREZO