00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko imyaka itanu izaba impamba yo gutsinda amatora 100%

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 16 July 2024 saa 02:59
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yatangaje ko imyaka itanu iri imbere izaba impamba yo gutsinda amatora 100%.

Ni nyuma y’aho umukandida wa FPR, Paul Kagame, atsinze amatora kuri 99,15%, nk’uko bigaragajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ubwo yatangazaga ibyibanze byayavuyemo mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024.

Dr. Utumatwishima yasobanuye ko amahitamo Abanyarwanda bagize asobanuye icyizere Kagame yubatse mu Banyarwanda, by’umwihariko abato, mu myaka 30 ishize.

Ati “Amahitamo twakoze ni igisobanuro cy’icyizere PK yubatse mu Banyarwanda, cyane cyane abato. Muri twe harimo ababonye ubutegetsi bubi, imyaka 30 yatweretse uko kuyobora neza bisa.”

Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko icyo Abanyarwanda biyemeje ari ubufatanye mu iterambere, rizatuma mu yandi matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2029, batora umukandida wa FPR 100%.

Ati “Icyo twiyemeje: Ni ubufatanye mu iterambere, iyi myaka 5 ikaba impamba yo gutsinda 100% muri 2029.”

Yasabye Abanyarwanda gukomeza indangagaciro enye mu myaka itanu iri imbere, ari zo: kubaka ubumwe n’urukundo, kutemera uwashaka kubacamo ibice, gutezanya imbere mu bucuruzi no gushaka ubumenyi “kuko ubuswa butera ubukene”.

Kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga, Komisiyo y’amatora yari imaze kubarura amajwi 78,9%. Dr. Frank Habineza wahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu yagize amajwi 0,53%, Mpayimana Philippe agira 0,32%.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko nyuma y’amatora, abatsinze n’abatsinzwe bafite inshingano yo kwifatanya mu rugendo rwo kubaka u Rwanda. Abanga u Rwanda bo, yasabye Abanyarwanda kutabitaho.

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko intsinzi ya 100% ishoboka mu 2029

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages