Ni nyuma y’aho umukandida wa FPR, Paul Kagame, atsinze amatora kuri 99,15%, nk’uko bigaragajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora ubwo yatangazaga ibyibanze byayavuyemo mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024.
Dr. Utumatwishima yasobanuye ko amahitamo Abanyarwanda bagize asobanuye icyizere Kagame yubatse mu Banyarwanda, by’umwihariko abato, mu myaka 30 ishize.
Ati “Amahitamo twakoze ni igisobanuro cy’icyizere PK yubatse mu Banyarwanda, cyane cyane abato. Muri twe harimo ababonye ubutegetsi bubi, imyaka 30 yatweretse uko kuyobora neza bisa.”
Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko icyo Abanyarwanda biyemeje ari ubufatanye mu iterambere, rizatuma mu yandi matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2029, batora umukandida wa FPR 100%.
Ati “Icyo twiyemeje: Ni ubufatanye mu iterambere, iyi myaka 5 ikaba impamba yo gutsinda 100% muri 2029.”
Yasabye Abanyarwanda gukomeza indangagaciro enye mu myaka itanu iri imbere, ari zo: kubaka ubumwe n’urukundo, kutemera uwashaka kubacamo ibice, gutezanya imbere mu bucuruzi no gushaka ubumenyi “kuko ubuswa butera ubukene”.
Kugeza mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga, Komisiyo y’amatora yari imaze kubarura amajwi 78,9%. Dr. Frank Habineza wahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu yagize amajwi 0,53%, Mpayimana Philippe agira 0,32%.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko nyuma y’amatora, abatsinze n’abatsinzwe bafite inshingano yo kwifatanya mu rugendo rwo kubaka u Rwanda. Abanga u Rwanda bo, yasabye Abanyarwanda kutabitaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!