Dr. Nsengiyumva yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe muri Uganda kuri uyu wa 11 Gicurasi, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umujyi wa Kampala, Kyofatogabye Kabuye.
Museveni wari uhagarariye ishyaka NRM, yahatanye n’abakandida barindwi barimo Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine, Nandala Mafabi na Mugisha Muntu.
Komisiyo ya Uganda ishinzwe amatora yatangaje ko Museveni yatsinze ku majwi 71,65%, akurikirwa na Bobi Wine wagize 24,72%, Mafabi agira 1,88%, abandi basaranganya amajwi asigaye.
Biteganyijwe ko umuhango w’irahira rya Perezida Museveni ubera ku kibuga cya Kololo ku wa 12 Gicurasi 2026, aho witabirwa n’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi banyacyubahiro barimo abahagarariye za guverinoma.
Ku Rwanda, kujya muri uyu muhango kwa Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva birenze kwitabira, kuko ni no gushimangira umubano mwiza umaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Uganda byifatanya mu nzego zirimo umutekano n’ubucuruzi. Ku wa 22 Mata 2026, byagiranye amasezerano mashya y’ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, ubuhinzi, uburezi n’imiyoborere mu nzego z’ibanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!