Ibi ibyatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe binyuze ku rubuga rwa Twitter nubwo hatatangajwe ibikubiye mu butumwa.
Today, Prime Minister Dr. Edouard NGIRENTE received Mr. Paulin Claude DANHO, Special envoy from Côte d'Ivoire, who delivered a message from President Alassane OUATTARA to President Paul KAGAME. pic.twitter.com/VOzzwpJYoi
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) February 3, 2021
Umubano mwiza Côte d’Ivoire n’u Rwanda si iby’ubu, kuko mu bihe bitandukanye abakuru b’ibihugu byombi bagiye bagenderana, byerekana ubushake bw’ibihugu byombi mu kubaka ubushuti.
Muri Mata 2018, Perezida Ouattara yari ari mu Rwanda aho yari yitabiriye inama y’iminsi itatu ya Mo Ibrahim Governance. Icyo gihe yagize umwanya wo kuganira na Perezida Kagame, ndetse yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, anihanganisha Abanyarwanda muri rusange.
Ati “Ni ibintu bibabaje, nkaba nihanganisha Abanyarwanda kandi nifatanyije nabo. Nifuza ko iki gihugu cyakomeza kwiyubaka kandi ibyabaye ntibizasubire, ntihazagire n’umuntu uwo ari we wese unyura mu bintu nk’ibyabayeho.”
Mu Ukuboza k’uwo mwaka wa 2018 kandi Perezida Paul Kagame na we yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire, yakiranwa urugwiro n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukanye b’icyo gihugu.
Icyo gihe Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bambitswe na Perezida Alassane Ouattara imidari y’ikirenga, igenerwa abayobozi b’inkoramutima za Côte d’Ivoire, witwa “Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire.”
Uretse ibyo kandi, icyo gihe Perezida Kagame yanagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan, umurwa mukuru w’icyo gihugu, bitewe no kumubonamo ingirakamaro nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’uwo mujyi.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko bizeye ubundi bufatanye burenzeho hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe kubaka eho heza h’abaturage babyo.
Perezida Ouattara yavuze ko ashingiye ku bimaze kugerwaho haba mu Rwanda no muri Côte d’Ivoire, ari ikimenyetso ko ibyo bihugu “bishobora kuba ikimenyetso cyiza cya Afurika igera ku ntego, Afurika y’icyizere kandi yifuzwa”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!