00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye intumwa yihariye ya Perezida Ouattara

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 4 February 2021 saa 11:09
Yasuwe :

Kuri uyu wa 3 Mutarama 2021 Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye Paulin Claude Danho, intumwa yihariye ya Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, yari izaniye ubutumwa perezida Paul Kagame.

Ibi ibyatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe binyuze ku rubuga rwa Twitter nubwo hatatangajwe ibikubiye mu butumwa.

Umubano mwiza Côte d’Ivoire n’u Rwanda si iby’ubu, kuko mu bihe bitandukanye abakuru b’ibihugu byombi bagiye bagenderana, byerekana ubushake bw’ibihugu byombi mu kubaka ubushuti.

Muri Mata 2018, Perezida Ouattara yari ari mu Rwanda aho yari yitabiriye inama y’iminsi itatu ya Mo Ibrahim Governance. Icyo gihe yagize umwanya wo kuganira na Perezida Kagame, ndetse yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, anihanganisha Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ni ibintu bibabaje, nkaba nihanganisha Abanyarwanda kandi nifatanyije nabo. Nifuza ko iki gihugu cyakomeza kwiyubaka kandi ibyabaye ntibizasubire, ntihazagire n’umuntu uwo ari we wese unyura mu bintu nk’ibyabayeho.”

Mu Ukuboza k’uwo mwaka wa 2018 kandi Perezida Paul Kagame na we yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Côte d’Ivoire, yakiranwa urugwiro n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukanye b’icyo gihugu.

Icyo gihe Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bambitswe na Perezida Alassane Ouattara imidari y’ikirenga, igenerwa abayobozi b’inkoramutima za Côte d’Ivoire, witwa “Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire.”

Uretse ibyo kandi, icyo gihe Perezida Kagame yanagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan, umurwa mukuru w’icyo gihugu, bitewe no kumubonamo ingirakamaro nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’uwo mujyi.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko bizeye ubundi bufatanye burenzeho hagati y’ibihugu byombi, hagamijwe kubaka eho heza h’abaturage babyo.

Perezida Ouattara yavuze ko ashingiye ku bimaze kugerwaho haba mu Rwanda no muri Côte d’Ivoire, ari ikimenyetso ko ibyo bihugu “bishobora kuba ikimenyetso cyiza cya Afurika igera ku ntego, Afurika y’icyizere kandi yifuzwa”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages