Iyi nama iri kubera i Cairo muri Misiri izamara iminsi ibiri aho biteganyijwe ko itangira kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2019, ikazasozwa tariki ya 23 Ugushyingo 2019.
Biteganyijwe ko muri iyi nama iri kuba ku nshuro ya kabiri, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bazaganira n’abashoramari mpuzamahanga n’abo mu karere n’ibindi bigo mpuzamahanga by’imari ku buryo bwo guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi muri Afurika.
Ni inama izaba umwanya mwiza aho abayobozi muri Afurika bazaganira ku guhuriza hamwe imbaraga n’ibitekerezo bigamije kugeza umugabane ku iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abawutuye bigendanye na gahunda wihaye yo kuba wateye imbere mu 2063.
Hazaganirwa ku mahirwe ahari yo gushorwamo imari muri Afurika n’ibitaratangira kuyishyirwamo nyamara byagira uruhare mu iterambere no kuzamuka k’ubukungu bw’umugabane mu buryo bwihuse.
Muri iyi nama kandi hazumvwa ubuhamya bwa ba rwiyemezamirimo cyane cyane urubyiruko n’abagore bageze ku ntego zidasanzwe mu bijyanye n’ishoramari kugira ngo bireshye n’abandi bashoramari baturuka hirya no hino ku Isi.
Iyi nama yabimburiwe n’imurikagurisha ry’iminsi ibiri ryateguwe na Guverinoma ya Misiri na Minisiteri y’Ubucuruzi ryiswe “Made in Africa”, aho byitezwe ko riri mu bizareshya abashoramari gushora imari muri Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO