Daniel Chapo w’imyaka 48, yatsinze amatora n’amajwi 65,15%. Gusa intsinzi ye yamaganywe bikomeye n’abo bari bahanganye, bituma mu gihugu haduka imyigaragambyo ikomeye.
Venâncio Mondlane uri mu bakandida bahataniye kuyobora Mozambique, ni we wayoboye imyigaragambyo yamaze iminsi myinshi, yamagana intsinzi ya Chapo.
Nyuma y’iminsi mike avuye mu buhungiro, Mondlane yahamagariye Abanya-Mozambique kujya mu mihanda mu gihe Chapo araba arahira kuri uyu wa 15 Mutarama 2025, bakigaragambya bamagana abo yise "abajura”.
U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zirimo ubucuruzi, ubutabera n’umutekano.
Kuva mu 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru y’iki gihugu.
Kuva u Rwanda rwakohereza ingabo n’abapolisi muri Mozambique kugira ngo barwanye ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunnah wa Jama’ah, abari abayobozi babyo benshi barishwe.
Abaturage hejuru ya 90% bo muri Cabo Delgado bamaze gusubira mu byabo kuko umutekano waragarutse, ibikorwa by’ubucuruzi na serivisi zirebana n’ubuzima bw’abaturage birasubukurwa.
Chapo wari umukandida w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi yagaragaje ko yiteguye kongerera imbaraga ibikorwa byo kugarura umutekano muri Cabo Delgado.
Ni ubutumwa bwacaga amarenga ko nk’uko Perezida Filipe Nyusi asimbuye yabigenje, na we azakomeza gukorana n’inzego z’umutekano z’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!