Ni ubutumwa yatanze ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 30 Kamena 2022, ubwo abakozi b’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, aba Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Minisiteri y’Ubutabera na Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko, bahuriraga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi bazo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Ngirente yafashe mu mugongo imiryango y’abari abakozi ba leta muri rusange n’imiryango y’Abanyarwanda bose barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe u Rwanda kandi ko kwibuka bigomba kujyana no kwiyubaka kw’abantu ku giti cyabo n’igihugu muri rusange.
Ati “Mu gihe cyo kwibuka nk’iki, mu butumwa duhabwa n’Umukuru w’Igihugu cyacu, tugeze mu rwego rwo kuvuga ngo’ twibuke twiyubaka’ kandi twubaka Abanyarwanda bose n’igihugu cyacu gikomeze gutera imbere.”
“Duharanire ko abantu bari mu gihugu muri iki gihe intego iba ukubaka igihugu kizira amakimbirane, kizira Jenoside n’ikibazo cyose cyaba mu Banyarwanda ahubwo tukubaka igihugu abantu bose batangarira.”
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre mu kiganiro yatanze, yavuze ko Jenoside yagize ingaruka nyinshi ariko Abanyarwanda badakwiye guheranwa na zo.
Ati “Tugomba kwiyaka ibibazo twasigiwe na Jenoside, ibidusubiza inyuma, abadutega iminsi, ubwoba n’ihungabana, tugaha agaciro ubuzima tukabona uko dukorera abaturage tubareba mu maso twumvikana na bo.”
Agaruka ku gaciro ko kwibuka, yavuze ko ari nko kunywesha lisansi ukuzuza ikinyabiziga ariko ko “uko gikora urugendo igabanuka” bityo ko ari yo mpamvu biba ari ngombwa ko biba igikorwa gihoraho.
Ati “Ya mezi tumara mbere y’ukwezi kwa Mata, buriya lisansi iba yaratangiye kugabanuka, tukajya mu gikorwa cyo kwibuka Perezida wa Repubulika ku itariki 7 Mata akatugenera ubutumwa butwuzuriza tukaba dufite impamba y’umwaka wose.”
Musabyimana Emmanuel wari umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Abatutsi bagiye batotezwa ndetse bakicwa na mbere y’uko Jenoside nyirizina itangira. Yatanze urugero mu bihe by’ibyitso aho batwikiraga abantu mu yahoze ari Gikongoro ariko anenga ubutabera butagiraga icyo bubikoraho.
Na we ngo yarahizwe, yirukanwa ku kazi aza guhungira mu Ruhango ku bw’amahirwe ararokoka ariko bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubutabera baricwa barimo n’uwo yari abereye umushoferi.
Yishimiye intambwe amaze gutera yiyubaka nyuma yo kurokoka asaba Abanyarwanda gushyira hamwe birinda guha urwaho abashaka kubacamo ibice.
Umuhango wo kwibuka wahuje izi minisiteri zombi wabereye mu busitani bw’inyubako zikoreramo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!