00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yakiriye itsinda ry’abayobozi bo muri Angola bagiriye uruzinduko mu Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 15 April 2022 saa 08:34
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio n’itsinda ry’abayobozi yari arangaje imbere mu ruzinduko bagiriye mu Rwanda.

Iri tsinda ryabonanye na Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ryari rigizwe na Minisitiri w’Ubutabera n’Uburenganzira bwa Muntu, Francisco Manuel Monteiro de Queiroz, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Uburobyi, Antonio Francisco de Assis, Minisitiri w’Ubuzima, Silvia Lutucuta n’Umugenzuzi Mukuru muri Minisiteri y’umutekano, Jose Paulino Cunha da Silva.

Hari kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi, Marcio de Jesus Lopes Danie na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wari uyoboye itsinda ariko muri rusange basuye u Rwanda bari kumwe n’abagera kuri 30.

Mu gitondo bari bahuriye mu nama na bagenzi babo ku ruhande rw’u rwanda bahuriye muri komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ari na bwo hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zigera ku icyenda.

Minisitiri Amb. Tete Antonio yavuze ko bahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu rwego rwo kumugezaho ubutumwa bwa Perezida wa Angola bugenewe mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame no kumusobanurira ibyagenzweho muri iyo nama babanje guhuriramo.

Ati “Ubutumwa Perezida wa Angola, João Lourenço yageneye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ni bwo twaje gushyikiriza Minisitiri w’Intebe.”

“Bwari n’uburyo bwo kumusobanurira ibyo twagezeho mu gitondo bijyanye n’amasezerano menshi y’ubufatanye dushaka gushyira mu bikorwa. Wari n’umwanya wo gushimira Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage ku rugwiro batwakiranye n’imyiteguro yose yakozwe yatumye inama y’uyu munsi igenda neza.”

Amb. Antonio yavuze ko intego ari uko umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zitandukanye bitagarukira gusa ku bya dipolomasi ahubwo abaturage bagomba kubyungukiramo.

Urugero yatanze ni uko Abanyarwanda bagiye kujya boroherezwa gukorera ingendo n’ubucuruzi muri Angola, Abanya-Angola na bo bakagenzerezwa batyo mu Rwanda by’umwihariko mu gihe ingendo z’indege zizaba zitangiye hagati y’ibihugu byombi. Ati “Iyi ni intangiriro y’ubufatanye bwiza.”

Amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono ni ayo mu nzego z’ubuzima, uburezi, ubutabera, ubuhizi n’ubworozi, ubucuruzi n’ishoramari n’ayandi. Hari gutegurwa kandi iby’ubufatanye mu bukerarugendo.

U Rwanda na Angola bifitanye umubano mwiza kuva mu 2015; buri gihugu gifite ambasade n’ugihagarariye mu kindi.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente aganira na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio ashyikiriza Minisitiri w'Intebe ubutumwa Perezida wa Angola, João Lourenço yageneye mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame
Minisitiri w’Intebe yakiriye itsinda ry’abayobozi bo muri Angola bagiriye uruzinduko mu Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio yavuze ko mu byabagenzaga harimo gusobanurira Minisitiri w'Intebe ibijyanye n'ibyakozwe mu nama yabanje no kumushyikiriza ubutumwa Perezida wa Angola yageneye uw'u Rwanda
Itsinda ry'abayobozi muri Guverinoma ya Angola hamwe na bagenzi babo ku ruhande rw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages