Iyi nama y’iminsi itatu yateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umurimo ku rwego rwa Afurika wizihizwa buri tariki 23 Kamena , ikaba yatangijwe kuri uyu wa 21 Kamena i Kigali. Abayiteraniyemo bagera kuri 700 baturutse mu bihugu 14 bya Afurika.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yavuze ko Abanyafurika bakwiye kumva neza akamaro ko gutanga serivisi inoze kandi ko bidakorwa kubera impuhwe uyihawe aba agiriwe ahubwo ari uburenganzira bwe.
Yagize ati “Gutanga serivisi nziza ni cyo Abanyafurika bakeneye kandi bakwiye guhabwa, ni uburenganzira ntabwo ari impuhwe. Ni yo mpamvu nsaba abantu gukoresha ubumenyi bafite mu kugira inama umugabane wacu wa Afurika ku bijyanye n’uburyo inzego z’imirimo za leta zatangira kugira serivisi nziza kandi zinoze.”
Yakomeje agira ati “Reka twihutishe akazi dukora twirinda gutinza mu buryo butari ngombwa serivisi dutanga, bizatuma umugabane wa Afurika urangwa n’imiyoborere myiza, guhanga udushya, guca ruswa, kugira ubukungu bwihuta no kwihesha agaciro.”
Umwe mu bitabiriye iyi nama aturutse muri Zimbabwe, Ndoro, yavuze ko mu gihugu cye guhabwa kazi atari byo gusa byageza umuntu ku mibereho myiza, ikaba ari yo mpamvu bita ku bijyanye no kwihangira umurimo.
Ati “Muri Zimbabwe guhabwa akazi tuvuga ko atari cyo cyonyine cyatuma ubaho neza. Twigisha urubyiruko ukwihangira imirimo, rubifashijwemo n’amashuri y’imyuga usanga aha urwo rubyiruko ubumenyi. 77% by’abaturage ni urubyiruko rufite hasi y’imyaka 35. 47% byabo ni abantu bari mu myaka yo gukora, ni yo mpamvu dushyira imbere ibyo kwihangira imirimo.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye yatangaje ko imitangire ya serivisi mu Rwanda igenda izamuka ariko hakiri intamwe ikeneye guterwa.
Yagize ati “Ahakeneye gushyirwa ingufu ni mu bigendanye no kwihutisha serivisi za leta, abakozi ba leta bakumva ko serivisi za leta zose hatavuyemo n’imwe zigomba kwihutishwa kugira ngo tubashe kunezeza abo dushinzwe kuziha.”
Iyi nama izasuzumirwamo uburyo hashyirwa imbaraga mu rubyiruko mu rugamba rwo guhindura Afurika, rwihariye 65% mu basaga miliyari imwe na miliyoni zisaga 200 batuye uyu mugabane.
Amafoto:Primature



















TANGA IGITEKEREZO