00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MONUSCO irifuza guha ibikoresho ingabo za SADC zihanganye na M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 February 2024 saa 01:04
Yasuwe :

Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzwi nka MONUSCO, zirashaka guha ibikoresho iz’umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, zihanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ibi byahishuwe n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishinzwe amahoro, Jean Pierre Lacroix, ubwo yari mu ruzinduko muri RDC.

Yagize ati “Mu mwanzuro wayo wa 2717, akanama k’umutekano gafite MONUSCO mu nshingano kazasuzuma uburyo bwo gufasha SADC mu bikoresho n’ibikorwa. Ni ko kazafata icyemezo ku miterere y’ubu bufasha.”

Lacroix amaze iminsi muri RDC. Yahuye na Perezida w’iki gihugu, Félix Tshisekedi Tshilombo, amusezeranya ko MONUSCO izakomeza gutanga ubufasha mu kurinda abaturage mu bice biberamo intambara.

Yanahuye n’umuyobozi w’ingabo za SADC ziri muri RDC, Major General Monwabisi Dyakopu, abasirikare bakuru bo muri iki gihugu n’abahagarariye sosiyete sivili.

Lacroix atanze iri sezerano mu gihe imirwano yafashe intera hafi y’umujyi wa Sake na Goma, aho ingabo za RDC zifatanyije n’iza SADC n’iz’u Burundi zihanganye n’umutwe wa M23.

Lacroix yatangaje ko akanama ka Loni kazasuzuma uko MONUSCO yafasha ingabo za SADC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages