Abantu batandukanye bahise bayoboka inzira yo kugura moto z’amashanyarazi mu rwego rwo gukomeza gukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali.

Imibare yerekana ko nibura mu mwaka wa 2025, mu Rwanda hagurishijwe moto 14.031 bingana n’izamuka rya 28% ugereranyije n’umwaka wari wabanje. Umubare munini w’izi moto zacurujwe ni izikoresha amashanyarazi, cyane ko zimaze kwiyongera ku kigero cya 686% kuva zagera mu Rwanda nk’uko urubuga ‘motorcyclesdata’ rubigaragaza.

Imibare yerekana ko moto ari yo ikunze gukoreshwa cyane mu ngendo ku bantu batandukanye haba mu Mujyi no mu byaro. Urebye nk’ibikorwa by’iterambere n’ubucuruzi byinshi bikorerwa mu mujyi wa Kigali, abantu bakunze gukoresha uburyo bwa moto mu ngendo zabo.

Ibyo ni byo byatumye abantu barushaho kuyoboka moto zikoresha amashanyarazi nyuma y’uko icyemezo cyo guhagarika kwandika moto nshya zikoresha lisansi mu Mujyi wa Kigali gitangajwe.

Mbere y’uko icyo cyemezo gifatwa wasangaga moto zicuruzwa cyane mu Rwanda ari izakorewe mu Bushinwa nka Haojin, Haojue no mu Buhinde nka Bajaj, TVS na Hero.

Nyuma y’icyo cyemezo, kuri ubu moto zikomeje kugurwa cyane ni izikoresha amashanyarazi z’ibigo byatangiriye muri Afurika nka Spiro na Ampersand.

Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse kwandika moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli nka bumwe mu buryo bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, guhera muri Mutarama 2025, gusa izisanzwe zemerewe zikomeza gukora nk’uko bisanzwe.

Ikoreshwa rya moto z'amashanyarazi mu Rwanda rikomeje kwitabirwa cyane
Ikoreshwa rya moto z'amashanyarazi mu Rwanda rikomeje kwitabirwa cyane
Moto z’amashanyarazi zicuruzwa mu Rwanda ziyongereye ku kigero cya 686%
Moto z’amashanyarazi zicuruzwa mu Rwanda ziyongereye ku kigero cya 686%