00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mount Kenya University yaje muri Kaminuza za mbere nziza muri Kenya

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 2 August 2021 saa 07:03
Yasuwe :

Kaminuza ya Mount Kenya ifite icyicaro gikuru ahitwa Thika, yaje muri Kaminuza 10 za mbere nziza muri Kenya ndetse iza ku muri kaminuza eshatu zo muri iki gihugu zigamo abanyeshuri benshi b’abanyamahanga.

Mu byagendeweho bahitamo kaminuza nziza, harimo kuba itanga amasomo y’imyaka ine mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza, kuba igira icyiciro cya gatatu cya Kaminuza [masters] ndetse n’icyiciro cy’ikirenga, Phd.

Mount Kenya University [MKU] ifite ishami mu Rwanda, yaje ku mwanya wa munani muri kaminuza 62 ziba muri Kenya yaba iza leta n’izigenga, aho iyaje ku mwanya wa mbere ari University of Nairobi yakurikiwe n’iya Kenyatta University.

MKU itanga amasomo mu byiciro byose bya Kaminuza yaba Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza [Bachelor’s Degree], icyiciro cya Gatatu [Master’s Degree], Diploma ndetse na Phd.

Itanga amasomo y’ubuvuzi, ubucuruzi n’ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga n’amasomo ajyanye na mudasobwa, amategeko, amasomo y’ubumenyi rusange arimo itangazamakuru n’itumanaho, ajyanye n’ubukererugendo n’amahoteli n’andi atandukanye.

Igira amashami n’ibiro hirya no hino muri Afurika, aho ifite arindwi muri Kenya, n’irya munani mu Rwanda, ikagira ibigo bitandatu muri Kenya yigishirizaho amasomo ya electronique mu buryo bw’iyakure, ifite kandi ibiro i Kampala muri Uganda, Bujumbura mu Burundi, Hargeisa muri Somaliland ndetse n’i Garowe mu ntara ya Puntland muri Somalia.

Ishami ryayo mu Rwanda ryatangiye mu 2009, ndetse iyi Kaminuza imaze kurangizamo abanyarwaanda benshi mu myaka 12 imaze. Ikorera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro mu Kagarama, igatanga amasomo mu byiciro byose bya Kaminuza.

Mount Kenya University yashinzwe n’umuherwe Prof. Simon Gicharu mu 1996 muri Kenya, ubu ikaba ari imwe muri kaminuza zigenga zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

Kaminuza ya Mount Kenya yaje ku mwanya wa munani muri kaminuza 62 nziza muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages