Ikigo cy’itumanaho mu Rwanda (MTN) ifatanyije n’umushinga wo guteza imbere gusoma no kubara (L3) uterwa inkunga n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), yatangiye gahunda yo guha ibikoresho bitandukanye ibigo by’amashuri abanza mu Rwanda mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Iki gikorwa cyatangiye ku wa mbere tariki ya 17 Kamena 2013, ni kimwe mu bigize gahunda y’iminsi 21 yo gufata neza abakiliya ba MTN yiswe “21 Days of Y’ello Care” ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushyigikira uburezi kuri bose”. uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’umuryango uharanira guteza imbere uburezi (Education Development Center (EDC)).
Mu minsi itanu iri imbere, MTN n’umushinga wo guteza imbere gusoma no kubara (L3) bazatanga ibikoresho bigezweho ku rwego mpuzamahanga biri mu nyandiko no mu majwi, harimo n’ibibika amakuru (memory card zo mu bwoko bwa SD). Ibi bikoresho bizatangwa mu bigo by’amashuri abanza 90 biri muri turere twa Gasabo, Karongi, Rulindo, Bugesera na Huye.
Ibyo bikoresho byateguwe na L3 n’Ikigo gishinzwe guteza uburezi mu Rwanda (REB) bizifashishwa mu masomo y’icyongereza n’ikinyarwanda yo mu mwaka wa mbere no mu wa kabiri.
Amashuri 90 yatoranyijwe ni ay’icyitegererezo, ariko nyuma amashuri yose yo mu gihugu azagerwaho kuva mu wa mbere kugera mu wa kane.
Itangwa ry’ibikoresho rijyanye na gahunda nshya ya MTN yo gufasha abana kwinjira mu Isi nshya y’ikoranabuhanga rigezweho(digital).
Mu gufatanya n’inzego za Leta zibifitemo uburambe, imiryango ikorana n’abaturage, n’imishinga nka L3, abayobozi ba MTN bavuze ko ikigamijwe ari ukugira ngo gahunda yo gufata neza abakiliya ("21 Days Of Y’ello Care") izagere ku musaruro uteganijwe. Muri uyu mwaka wonyine, harategenywa ko iyo gahunda izatwara miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gihe hazaba harimo gutangwa ibikoresho, abakozi ba MTN bazanasana amashuri azaba yatoranijwe, nyuma basomere abana inkuru zivuye mu bitabo babazaniye.
Umuyobozi wungirije muri L3 Solange Ngoga yabisobanuye agira ati "inkuru zifite umwanya ukomeye muri gahunda za L3 zo kwigisha gusoma; zituma abana babyishimira bakanabikunda ubuzima bwabo bwose. Uko barushaho gusoma ni nako bagenda barushaho kubikora neza."
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Khaled Mikkawi yasobanuye ko guteza imbere uburezi biza ku isonga mu bihugu byinshi, byakubitiraho ko gahunda yo gusoza intego z’ikinyagihumbi (MDGs) iri hafi, agasanga iki ari igikorwa kigomba kwitabwaho by’umwihariko.
Yakomeje agira ati: “Nk’uko umuryango w’abibumbye ubivuga, uko umwana yimutse ava mu mwaka ajya mu w’undi, ibi bishobora gutuma umushahara we wiyongeraho ho hafi 10%, umusaruro we ku mwaka (GDP) ukaba wakwiyongeraho ibice 37 ku ijana. Mu kwibanda ku burezi, MTN irashaka kuzana impinduka mu miryango itagira uko ingana y’ Abanyarwanda, ikabaremamo icyizere cyo kubaho neza mu minsi iri imbere kubera ko bazaba barize neza.”
Yongeyeho ko mu Rwanda hari ibikorwa binyuranye byateguwe n’abakozi ba MTN bikazagirira akamaro abana cyane cyane abo mu kibura mwaka no mu mashuri abanza.
Iyi gahunda ngaruka mwaka yo gufata neza abakiliya ibaye ku nshuro ya karindwi, yatangiye ku itariki ya 01 Kamena 2013. Kimwe no mu myaka yabanje izamara ibyumweru bitatu kugira ngo abakozi bashobore no kwita ku mirimo yabo ya buri munsi.
Abakozi ba MTN Rwanda bafatanya na bagenzi babo hirya no hino muri Afurika, no mu bihugu by’iburasirazuba mu gikorwa kizamara iminsi 21 , bagakunja amashati bakitabira ibikorwa byo kuzamura imibereho y’abaturage ari nako babanabagezaho indamukanyo yihariye ya “Y’ello!”



















TANGA IGITEKEREZO