Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 MTN Rwanda imaze mu Rwanda, yatangiye uyu mwaka ifite intego yo kuzatera ibiti ibihumbi 25 mu bice bitandukanye by’igihugu cyane ko u Rwanda rufite gahunda yo gutera ibiti miliyoni 63.

Guverinoma y’u Rwanda yatangije iyo gahunda hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, haterwa ibiti birimo iby’imbuto, ibivangwa n’imyaka, iby’imitako n’amashyamba bizaterwa mu gihe cy’amezi umunani kugeza muri Mata 2024.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2023, Ubuyobozi bwa MTN Rwanda, abakozi bayo ndetse n’abagize Umuryango w’Abafite Ubumuga bwo kutabona bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu gutera ibiti 22.500.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko bishimiye kwifatanya n’abaturage mu gutera ibiti ndetse ko bazakomeza gufatanya n’abaturage mu kubikurikirana.

Yagaragaje ko MTN Rwanda izakomeza urugendo rwo kwifatanya n’u Rwanda mu gutera ibiti bikenewe.

Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n'izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yagaragaje ko basanzwe bifatanya na guverinoma muri gahunda zitandukanye zirimo no kurengera ibidukikije.

Ati “Natwe nka MTN Rwanda, dufatanya muri gahunda zitandukanye za Leta, ari na ho hazamo ibijyanye no kurengera ibidukikije, guhangana n’ihindagurika ry’ibihe kandi uko ni ko natwe twagiye muri izo ngamba.”

Yakomeje ati “Uyu mwaka kuko twizihizaga imyaka 25 MTN Rwanda iri mu gihugu, ni bwo dusoje urugendo twari dufite rwo gutera ibiti ibihumbi 25 muri uyu mwaka. Aho twateye ibihumbi 22.500, bisanga ibindi 2500 twari twarateye muri Nzeri.”

Alain Numa yasobanuye ko bahisemo kwifatanya n'abafite ubumuga bwo kutabona mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ukudaheza muri serivisi zitandukanye nta muntu usigaye.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Dr. Concorde Nsengumuremyi, yongeye kwibutsa abaturage bo mu Murenge wa Kanyinya gufata neza no kubungabunga ibiti byatewe kuko ari ingirakamaro.

Yagaragaje kandi ko uretse kuba hasazuwe ishyamba hari gahunda yo kongera ibiti bivangwa n’imyaka byiganjemo iby’imbuto.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yagaragaje ko bateye ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga Icyogogo cya Nyabarongo.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, ubwo yateraga igiti
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, ubwo yateraga igiti
Ubwo Umukozi wa MTN Rwanda, Shumbusho Ndabaga, yacukuraga umwobo wo guteramo igiti
Ubwo Umukozi wa MTN Rwanda, Shumbusho Ndabaga, yacukuraga umwobo wo guteramo igiti
Ibiti byatewe ku musozi aho ishyamba ryasaga n'iriri gucika
Ibiti byatewe ku musozi aho ishyamba ryasaga n'iriri gucika
Alain Numa afatanya na mugenzi we gutera igiti
Alain Numa afatanya na mugenzi we gutera igiti
Alain Numa yavuze ko MTN Rwanda yesheje umuhigo wo gutera ibiti ibihumbi 25
Alain Numa yavuze ko MTN Rwanda yesheje umuhigo wo gutera ibiti ibihumbi 25
Ibirango bya MTN Rwanda byari ahagombaga guterwa ibiti
Ibirango bya MTN Rwanda byari ahagombaga guterwa ibiti
Umuyobozi w'Ubumwe Nyarwanda bw'Abafite Ubumuga bwo kutabona, Dr Kanimba Donatille ari mu bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi w'Ubumwe Nyarwanda bw'Abafite Ubumuga bwo kutabona, Dr Kanimba Donatille ari mu bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yashimye uruhare rw'abaturage mu gutera ibiti
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yashimye uruhare rw'abaturage mu gutera ibiti
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yagaragaje ko gutera ibiti biri muri gahunda yo kurwanya isuri
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yagaragaje ko gutera ibiti biri muri gahunda yo kurwanya isuri
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Dr. Concorde Nsengumuremyi, yagaragaje akamaro ko gutera igiti
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Dr. Concorde Nsengumuremyi, yagaragaje akamaro ko gutera igiti
Umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona yerekeza ahagombaga guterwa ibiti
Umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona yerekeza ahagombaga guterwa ibiti
Abaturage basabwe kubungabunga ibiti byatewe
Abaturage basabwe kubungabunga ibiti byatewe
Abakozi ba MTN Rwanda bifatanyije n'abaturage bafatanye ifoto y'urwibutso mu ishyamba ryiswe irya MTN
Abakozi ba MTN Rwanda bifatanyije n'abaturage bafatanye ifoto y'urwibutso mu ishyamba ryiswe irya MTN

Amafoto: Shumbusho Djasiri