00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu bacika intege, ntabwo ndimo- Kagame

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 June 2024 saa 12:26
Yasuwe :

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yatangarije Abanyarwanda ko urugendo yatangiye rwo kubaka u Rwanda azarukomeza, kuko atari mu bacika intege.

Ibi yabivugiye mu Karere ka Huye, aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa 27 Kamena 2024.

Umukandida wa FPR yabanje gushimira Abanyarwanda, by’umwihariko abateraniye mu Karere ka Huye barimo abaturutse muri aka karere, Gisagara, Nyanza na Nyaruguru, abibutsa ko aho u Rwanda rugeze bahagizemo uruhare.

Kagame yabwiye Abanyarwanda ko kugira ngo bakomezanye urugendo rwo kubaka u Rwanda rwatangiye nyuma yo kubohora igihugu muri Nyakanga 1994, bakwiye kumutora tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Abaturage bamusubije mu ijwi rimwe bati “Ni wowe!”, na we abasubiza ati “Ndabyemeye. Igituma mbyemera ni uko ibyo muzantorera, ni namwe muzabikora. Ubwo rero akazi kanjye karoroshye. Ni ukubajya imbere, tugafatanya.”

Yakomeje agira ati “Amajyambere ni ya yandi azahora aza uko umwaka uhise. Itariki buriya iraza yihuta, izi ko tuyitegereje. Ni ejo bundi. Ariko uragira ngo aho muri aha, umugambi mufite, uko mwaje mungana, muribwira ngo uko gutora ko ntikwarangiye ahubwo? Bityo rero kudutindira icyo bivuze ni uko bikorwa, bikava mu nzira, noneho tugakora akazi ko kubaka, tukihuta. Urubyiruko ruri hano, mbona uko mungana n’ahandi nageze ejo bundi, ntawe rudaha icyizere.”

Abaturage bamuririmbiye bati “Komeza inzira watangiye, wicika intege, wahisemo neza, Nyagasani muri kumwe”, nyuma yo kubatega amatwi abasubiza ati “Mu bacika intege ntabwo ndimo. Ubwo namwe ni uko nguko.”

Kagame yasezeranyije abateraniye mu Karere ka Huye ko nibamutora, azasubirayo kugira ngo abashimire.

Muri aya matora, Paul Kagame azaba ahatanye n’abandi bakandida babiri; Dr Frank Habineza w’ishyaka DGPR n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe.

Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda ko atazacika intege mu rugendo rwo kubaka u Rwanda
Abaturage babarirwa mu bihumbi bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages