00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Karere ka Burera bavuze imyato iterambere Umuryango FPR-Inkotanyi wabagejejeho

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 27 June 2024 saa 04:57
Yasuwe :

Umuryango FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka yifatanyije na yo, byamamarije mu Karere ka Burera Umukandida Perezida, Paul Kagame n’Abadepite 80, abaturage bawuvuga imyato banibukiranya igihango bafitanye kuko babanye mu Rugano mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Mu myaka 30 ishize Igihugu kibohowe, i Burera bishimira cyane Ibitaro bya Butaro bifite umwihariko wo kuvura kanseri bubakiwe, Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi ya Butaro, Grobal Health University Equity n’umuhanda mwiza wa kaburimbo w’ibilometero bisaga 60 batangiye kubakirwa.

Ibi byiyongeraho n’ibindi birimo uruganda rukora imyenda, amashanyarazi agera ku ngo zirenga 80%, Isoko ryambukiranya imipaka rya Cyanika, amashuri abanza, ayisumbuye n’ayimyuga, amavuriro n’ibindi byose bikomeje guteza imbere imibereho y’abatuye ako Burera.

Ibi nibyo abaturage baheraho bemeza ko badashobora gutatira igihango bafitanye n’Umuryango FPR-Inkotanyi by’umwihariko Umukandida Perezida wayo babanye mu bihe bitari byoroshye byo kubohora Igihugu.

Aho babanye n’Inkotanyi mu Ishyamba ry’Urugano riri mu Mirenge ya Butaro na Kinyababa yo muri ako Karere.

Zaraduhaye Joseph uhagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera, yagize ati "Ibyo kwishimira twagejejweho n’Inkotanyi hano iwacu ni byinshi.”

“Ubu dufite Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, dufite amashanyarazi, dufite uruganda rukora imyenda kandi ibyo byose bibonetse muri iyi myaka 30 nyuma yo kubohorwa mu gihe mbere nta mutekano twagiraga."

Nshimiyimana Adrien wo mu Murenge wa Butaro nawe yagize ati "Umukandida Perezida Paul Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi ndabashyigikiye itariki itinze kugera ngo mbiture ibyiza badukoreye tukikura mu bukene.”

"Inkotanyi twarabanye hano iwacu kuva zatangira urugamba rwo kubohora Igihugu ziba mu Rugano. Murabibona bahora batugezaho iterambere ubu kaburimbo murayibona. Twavomaga mu Rugezi ariko ubu dufite amazi meza. Ibintu byose twabishakiraga muri Uganda none twarabasize mu iterambere."

Seraphine Uwamahoro we yagize ati "Nari umukene bikabije, Kagame Paul anyubakira inzu ubu mbayeho neza n’umuryango wanjye. Yampaye inka ubu mbona ifumbire, amata n’izo yabyaye nkazigurisha, ubu ndi umugore ufite agaciro w’umuhinzi mworozi."

Ubwo Perezida Kagame yiyamarizaga mu Karere ka Ngororero, yavuze ko u Rwanda rufite ibyangombwa byose ngo rwibesheho rutabanje gutegera amaboko abanyamahanga, mu gihe cyose rufite ubuyobozi bwiza n’abaturage beza.

Ati “Abanyarwanda nk’ahandi muri Afurika hari igihe twamenyereye ubukene, ko tugomba kuba abakene, tugomba kubaho mu mwiryane, ko dutungwa na ba bandi ndetse n’Imana gusa […] kuki ari abandi, bakaba Imana gusa? Twe turi he? Natwe tugomba kwitunga. Abandi n’Imana bakagira aho bahera."

"Amateka twubatse muri iyi myaka 30 ishize, icyangombwa ni uguhera ku ruhare rwacu. Ntibitubuza kubana n’abandi, ntibitubuza gufashwa n’abandi ntibinabuza ko Imana itwibuka ko turi abayo."

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bizakomeza mu bice bitandukanye by’Igihugu kugeza ku wa 13 Nyakanga 2024 naho amatora abe kuwa 15 Nyakanga ku Banyarwanda batuye imbere mu gihugu.

Akarere ka Burere kageze kuri byinshi mu myaka 30 ishize
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimiye ibyiza bagezeho
Ibyagezweho mu Karere ka Burera bigaragarira buri wese
Abaturage babarirwa mu bihumbi bari babukereye baje kumva imigabo n'imigambi y'abakandida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages