Inama Nkuru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi (HCR) biratangaza ko guhera mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2013 impunzi 2951 zimaze gutahuka.
Nk’uko tubikeshab Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA), muri Mata uyu mwaka wa 2013 bacyuye impunzi z’Abanyarwanda bagera kuri 754.
Aba Banyarwanda bagaruwe mu gihugu bakuwe mu duce two mu turere twa Masisi, Ruthchuru na Kalehe ibarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Barimo abagabo 44, abagore 231 n’abana 479 bose bibumbiye mu miryango 271.
Izi mpunzi ziyongereye ku 2 197 batahutse guhera mu ntangiro z’uyu mwaka taliki ya 1 Mutarama kugeza ku ya 7 Kamena bibumbiye mu miryango 876.
Icyegeranyo cya HCR kigaragaza ko guhera mu mwaka wa 1999 Abanyarwanda bari barahungiye muri Congo bagaruwe basaga ibihumbi 113.



















TANGA IGITEKEREZO