00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myaka 10 Amerika izaba ifite amadeni arenga miliyari 50 000 $

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 15 February 2024 saa 07:18
Yasuwe :

Ibiro bishinzwe ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CBO, byagaragaje ko amadeni iki gihugu kizaba cyarafashe mu myaka 10 iri imbere ashobora kugera kuri miliyari 54.000 z’Amadolari.

Ni nyuma y’aho raporo yo mu Ukuboza 2023 igaragaje ko aya madeni yageze kuri miliyari 34.000 z’Amadolari.

Ubu bwiyongere bwatewe ahanini n’amafaranga ashyirwa mu ngengo y’imari mu rwego rwo kuziba icyuho giterwa n’umusoro udahahije ukusanywa, ashorwa muri gahunda zihutirwa zirimo intambara mu mahanga no muri serivisi z’ubuvuzi.

Ku bijyanye n’intambara nk’ibera muri Ukraine no muri Israel, abagize Inteko Ishinga Amategeko ya USA bamaze igihe bajya impaka, bamwe muri bo basaba ko igihugu cyabo cyahagarika amafaranga kizishoramo, kikayifashisha mu zindi gahunda zifite aho zihurira n’abaturage mu buryo butaziguye.

Umuyobozi wa CBO, Philip Swagel, mu cyumweru gishize yatangarije abanyamakuru ko kugeza mu 2034 ubwiyongere bw’amadeni USA buzagera ku rwego ruri hejuru y’urwabayeho mu bihe byashize.

Kimwe mu bibazo bihangayikishije iki kigo birimo kuba igipimo cy’inyungu ku madeni USA ifata kiri hejuru, abaturage bari kujya mu zabukuru na bo bakaba bakomeje kwiyongera.

CBO igaragaza ko mu mwaka wa 2024, iki gihugu kizishyura inyungu ya miliyari 870 $, mu 2025 cyishyure miliyari 951$, mu 2034 igere kuri miliyari 1.600 $. Mu myaka 10, igiteranyo cy’inyungu izishyura kizagera kuri miliyari 12.400$.

Hashingiwe ku bukungu iki gihugu kizaba gifite, inyungu y’amadeni kizishyura kugeza mu 2034 izaba ingana na 3,9% by’umusaruro mbumbe wayo nk’uko umuryango Peter G Peterson Foundation ubisobanura.

Muri Mutarama 2023, Amerika yarenze ku madeni itagombaga kurenza yanganaga na miliyari 31.400 z’Amadolari, nyuma Perezida Joe Biden ashyiraho iteka ryatangaga uburenganzira bwo kuyarenga kugeza muri Mutarama 2025.

Iri teka ryatumye amadeni iki gihugu gifata yiyongera cyane mu byumweru bibiri byakurikiye isinywa ryaryo, agera kuri miliyari 32.000 z’amadolari.

Bijyanye n’umubare w’Abanyamerika batuye muri USA, buri wese yaba asabwa Amadolari 101.976 kugira ngo afashe iki gihugu kwikura mu madeni kirimo kugeza magingo aya.

Biden yategetse ko amadeni akomeza gufatwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages