00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye gufungurwa ingoro y’amateka y’Abayahudi

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 5 September 2019 saa 03:48
Yasuwe :

Ihuriro ry’Abanya Israel “Chabad-Lubavitch” ryigisha amateka n’umuco gakondo w’Abayahudi, rigiye gufungura ingoro y’amateka izaba irimo n’urusengero “Chabad Center” mu Rwanda.

Bamwe mu bakuru by’iryo huriro, Rabbi Chaim n’umufasha we Dina Bar Sella, bazakurikirana ibikorwa by’iyo nyubako bafatanyije n’usanzwe ayobora ikigo nk’icyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Rabbi Shlomo Bentolila, bamaze kugera mu Rwanda.

Bar Sella uzayobora icyo kigo ku buryo buhoraho mu Rwanda, yavuze ko kizaba kirimo ibyo abantu bakeneye kumenya ku muco n’amateka by’Abayahudi.

Yagize ati “Twizeye kuzashyiramo ibyo buri muntu akeneye hano…ku mikorere y’ikiremwa muntu, tukagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cy’u Rwanda”.

Ikinyamakuru Chabad cyanditse ko mu gihe cy’icyumweru Rabbi Chaim na Dina Bar Sella, bamaze mu Rwanda babashije gukora amateraniro kandi ko benda gushyiraho gahunda zo kwigisha abagore n’abagabo ndetse n’abana.

Ambasaderi wa Israeli mu Rwanda, Ron Adam, yavuze ko icyo kigo hari icyo kizamarira Abanyarwanda kandi ko yari agifite mu byifuzo kuva Israel yagira Ambasade mu Rwanda.

Ati “Ubwo twafunguraga Ambasade hano ikintu cya mbere nakoze ni ugusaba Mwarimu Bentolila kumfasha kubaka ingoro y’Abayahudi ikomeye, none Chaim na Dina baje kubishyira mu bikorwa. Ubu ndishimye”.

Chabad Center ni inzu zubakwa n’ihuriro ryitwa Chabad-Lubavitch rikorera mu mujyi wa Lubavicth mu gihugu cy’u Burusiya, rigamije gusobanurira abatuye Isi iby’Umuco n’Amateka by’Abayahudi.

Rabbi Chaim n’umufasha we Dina Bar Sella bageze i Kigali baje gufungura ingoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages