00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikigo cyigisha ‘kwiga’

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 31 August 2025 saa 08:38
Yasuwe :

Mu Rwanda hagiye gutangizwa Ikigo cya ‘Hubbard College of Administration Kigali’ (HCA Kigali), cyitezweho gutanga amasomo atamenyerewe mu Rwanda arimo iryo kwiga rizwi nka ‘Learning how to Learn’, n’andi ategurira yigisha kubyaza umusaruro ubumenyi bidasabye igishoro kinini.

Byatangajwe kuri uyu wa 31 Kanama 2025, muri Kigali Convention Center ahabereye umuhango wo kumurika ibikorwa bishingiye ku rugendo rwa Twagiramungu Venuste.

Twagiramungu yashinze ikigo cya Tres Infrastructure Ltd anakibera Umuyobozi Mukuru, abikesha ubumenyi yakuye muri Hubbard College of Administration International- HCAI), iherereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tres Infrastructure Ltd ni ikigo cyubaka kikanatunganya iminara y’itumanaho mu Rwanda. Kimaze kubaka iminara 203 hirya no hino mu gihugu, umwe ukaba ufite agaciro k’ibihumbi 70$. Ni ukuvuga ko yose ifite agaciro k’asaga miliyari 20 Frw.

Yavuze ko ubumenyi yakuye muri HCAI ari bwo bwamufashije gukorana neza n’abafatanyabikorwa barimo n’amabanki, ariko icya mbere cyari gikenewe kwari ukureba ku bibazo bihari.

Ati “Icya mbere ni ukuvuga ngo ‘Ibibazo biri hano hanze nshobora kubonera umuti ni ibihe?’ Akenshi rero ibyo bibazo uzasanga kugira ngo ubibonere umuti udakeneye gutangiza amafaranga. Ahubwo uzasanga ukeneye gutangiza umutwe wawe. Iyo uwukoresheje neza ubona abaza kugufasha.”

Twagiramungu yagize igitekerezo cyo gutangiza ikigo cya HCA-Kigali kizaba gishamikiye kuri HCAI, kizaba ari cyo kigo cya kabiri muri Afurika gitanga ubumenyi nk’ubwo.

Ati “Icyo kigo tugiye kuzana mu Rwanda ni cyo cya kabiri muri Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo. Nararebye nsanga kiri henshi ku Isi nsanga hari umusanzu natanga mu kukigeza mu Rwanda, banyemerera ko twafungura icyo kigo hano mu Rwanda.”

Ikigo cya HCA-Kigali kizafungurwa ku mugaragaro ku wa 11 Nzeri 2025. kizaba gifite umwihariko w’uko abakigamo bazajya biyigisha ntibikorwe nko kwiga mu ishuri bisanzwe.

Ahubwo bazajya bahabwa ababafasha gusobanukirwa neza ibyo bahisemo kwiga, bibategurira guhangana ku isoko ry’umurimo.

Twagiramungu Venuste ahamya ko isomo ryitwa ‘Kwiga kwiga (Learning How to Learn)’ rizajya ritangirwa muri iki kigo, rizafasha abazaryiga gukora ibidasanzwe, gushira ubwoba ndetse no kwizamurira icyizere.

Ati “Isomo rya mbere tujya tubwira abantu baheraho ni iryo twita ‘Kwiga kwiga (Learning How to Learn)’. Ndumva nta muntu mu mashuri asanzwe wigeze wiga ngo bamwigishe uko biga.”

“Iyo wize rero uko wiga, nta kintu utakwiga, nta gitabo utasoma. Ibyo rero bigatuma wigirira icyizere. Na bya bibazo twavugaga by’igishoro ntabwo uba ukibifite.”

Muri HCA Kigali hazanatangirwa andi masomo arimo iryafasha umuntu kwibeshaho mu buzima bwa buri munsi (Study Skills for Life), Basic Study Manual n’ayandi.

Nubwo kitaramurikwa ku mugaragaro, hari amahugurwa gitanga ku rubyiruko arimo n’iryo kuvugira mu ruhame.

Umuyobozi w’Ishami rya Afurika ry’Ikigo World Institute of Scientology Enterprises (WISE) cyatangije HCA yo muri Amerika, Natalia Nemes‑Choukri, yavuze ko intego y’iki kigo ari ugufasha ibihugu gutegura abakozi bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo.

Hanerekanwe filime mbarankuru igaruka ku rugendo rwa Twagiramungu Venuste
Twagiramungu Venuste yibukije urubyiruko ko igishoro gikomeye rukeneye ari ubumenyi atari amafaranga
Twagiramungu yavuze ko ubumenyi yakuye muri HCAI bwamufashije gukorana neza na banki
Twagiramungu Venuste agiye gutangiza ikigo cyigisha 'Kwiga'
Twagiramungu Venuste yahurije hamwe abarimo inshuti ze, abafatanyabikorwa n'urubyiruko, mu kubasangiza urugendo rwe mu kwiyegurira ikoranabuhanga
Umuyobozi wa World Institute of Scientology Enterprises, Natalia Nemes‑Choukri, yagaragaje ko intego y'iki kigo ari ugutegura abakozi bahangana ku isoko ry'umurimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages