00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye kugeragerezwa uburyo bwo gutanga ubutabazi bukoresha imodoka zidasanzwe

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 July 2026 saa 08:47
Yasuwe :

Mu Rwanda hagiye kugeragerezwa umushinga wo gutanga ubutabazi bw’ibanze bwifashisha ibikoresho bigezweho bifasha mu gutanga ubutabazi mu bice bigoye kugerwaho.

Biri mu mushinga wiswe “Rwanda Smart Emergency Response Pilot”, uri gutegurwa na SASA Group Rwanda Ltd ku bufatanye na InterSafe International LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ugamije kunoza uburyo ubutabazi bugera ku baturage, kugabanya igihe cyo gutabara no kongera ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’ibiza n’ibindi bibazo byihutirwa.

Uyu mushinga ushingiye ku ntambwe zikomeye u Rwanda rumaze gutera mu rwego rw’ubutabazi bwihuse, harimo guteza imbere Ikigo cy’Igihugu cyakira ubutabazi ku murongo wa 112, kwagura serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze mbere yo kugera kwa muganga no gukomeza gushora imari mu kurinda ubuzima bw’abaturage.

Biteganyijwe ko uzanashyiramo uburyo bushya bw’ikoranabuhanga burimo imbangukiragutabara zigezweho, imodoka zifasha mu kuzimya inkongi, uburyo bwo guhuza ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’isesengura ry’amakuru mu gihe nyacyo.

Uyu mushinga uteganyijwe nk’inyongera ku bikorwa bisanzwe bikorwa mu rwego rw’ubutabazi, ugamije kwegereza abaturage serivisi z’ubutabazi, cyane cyane abo mu bice biherereye inyuma y’imijyi cyangwa bigoranye kugeramo.

Hifashishijwe ibikoresho byoroshye kwitwaza no koherezwa aho bikenewe mu gihe gito, intego ni ugutuma ubutabazi bugera ku baturage vuba bityo hagakaramirwa ubuzima bw’abatabarwa benshi kurushaho.

Mu bikoresho bishya biteganyijwe harimo imodoka zizwi nka “iSA-400 Smart Ambulance’, imbangukiragutabara zifite ikoranabuhanga rigezweho yagenewe kunyura mu mihanda mito, ahantu h’imisozi ndetse n’utundi duce tugoranye kugeramo.

Icyiza cy’iyi bangukiragutabara ni uko ifite umubyimba muto ugereranyije n’izisanzwe, ariko ikaba ifite ibikoresho by’ingenzi bikenerwa mu gutanga ubutabazi bw’ibanze mbere y’uko umurwayi agezwa kwa muganga.

Nk’uko byagaragajwe mu mushinga, amafaranga yagurwamo imbangukiragutabara imwe isanzwe ishobora kugurwamo izi nyinshi, bikongera umubare w’ahajya gutangwa ubutabazi.

Umushinga unateganya kwinjiza izindi modoka muri iyi gahunda harimo izwi nka ‘iSFV-600 Smart Fire Vehicle’, yifashishwa mu kuzimya inkongi, yagenewe gutabara byihuse mu mijyi, ahakorerwa ibikorwa bijyanye n’inganda, mu mashyamba ndetse no mu mpanuka zo mu muhanda.

Ifite kandi uburyo bwihariye bwo gutera amazi azimya umuriro ku muvuduko mwinshi n’ikoranabuhanga rifasha gutabara vuba, bikazafasha kugabanya ibyangizwa n’inkongi.

Mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye, uyu mushinga unagaragaza indi modoka irimo izwi nka ‘ESA-260 Electric Smart Ambulance’, imbangukiragutabara ikoresha amashanyarazi gusa.

Iyi modoka igabanya ikiguzi cyo kuyikoresha, kugabanya imyuka yangiza ikirere no kurengera ibidukikije, mu gihe ikomeza gutanga serivisi zifite ubushobozi bujyanye n’ibikenewe mu butabazi bwihuse.

Uretse ibikoresho byo gutabara byihuse birimo imodoka, umushinga uteganya gushyiraho uburyo bwuzuye bw’ikoranabuhanga butandukanye mu micungire ijyaye no gukoreshwa neza ibyashizwe mu ngiro mu butabazi bwihuse.

Burimo ikigo gikuru kizajya gihuza ibikorwa byose, uburyo bugezweho bw’itumanaho, gukurikirana ibikorwa mu gihe nyacyo, gusesengura amakuru no guhuza inzego zitandukanye.

Ibi bizafasha amatsinda ari mu kazi, ibigo by’ubutabazi n’inzego z’ubuyobozi gukorana neza no gufata ibyemezo byihuse kandi bishingiye ku makuru yizewe.

Icyiciro cya mbere cy’igerageza giteganyijwe gukorerwa mu Mujyi wa Kigali mu minsi ya vuba, aho hazashyirwaho sitasiyo eshanu z’ubutabazi zatoranyijwe mu buryo bwihariye, imbangukiragutabara zigezweho icumi n’imodoka eshanu zo kuzimya inkongi z’umuriro, byose bigahuzwa n’uburyo bumwe bwo gukurikirana imikorere n’itangwa rya serivisi.

Biteganyijwe ko iki cyiciro kizakorwa mu gihe cy’amezi 12, harimo gutegura ibikorwa, kubishyira mu bikorwa, kubigerageza no kubisuzuma.

Imikorere y’uyu mushinga izapimwa hashingiwe ku bipimo bitandukanye birimo igihe ubutabazi bumara bugera aho bukenewe, ingano y’aho serivisi zigeze, umubare w’ibikorwa by’ubutabazi byakozwe, abantu bahawe ubutabazi, imikorere y’ibikoresho ndetse n’uko abaturage bikorerwa babyakiriye.

Amakuru azakusanywa azafasha kumenya umusaruro nyakuri w’uyu mushinga no gufata ibyemezo ku buryo wakwagurwa.

Rutagengwa Safari uyobora Ikigo SASA Group cyafatanyije na InterSafe International LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yagize ati “U Rwanda rukomeje urugendo rwo guhanga ibishya no gushaka ibisubizo byafasha kurushaho kunoza uburyo bwo gutabara abaturage mu bihe byihutirwa.”

Rutagengwa akomeza avuga ko iki cyiciro cy’igerageza kigamije kwerekana ko ubu buryo bushya bushobora gukora neza, mbere yo kubukwirakwiza mu tundi turere tw’u Rwanda.

Ati “Intego ni ukubaka uburyo bw’igihugu bwo gutabara bwihuse, bugera kuri bose, bukomeye kandi bushingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.”

Uretse kuzana imodoka n’ibindi bikoresho bishya, umushinga uzibanda no ku kongerera ubushobozi abakozi b’ubutabazi, kubahugura, gusangira ubumenyi, guteza imbere ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye no gukomeza kunoza serivisi.

Uteganyijwe kandi kuba icyitegererezo gishobora kwifashishwa mu gushyigikira icyerekezo cy’u Rwanda mu guhanga ubishya, kurinda abaturage no guteza imbere iterambere rirambye.

Rutagengwa ati “Rwanda Smart Emergency Response Pilot ntabwo igamije gusimbura ibimaze kugerwaho, ahubwo igamije kubyongerera imbaraga kugira ngo ubutabazi bugere ku baturage benshi kurushaho, bwihuse kandi bube bunoze.”

“Ntabwo tugamije gusimbura ibimaze gukora neza, ahubwo ni ugushimangira ubushobozi buriho kugira ngo tugere ku baturage benshi, twihutishe ubutabazi kandi twubake u Rwanda rufite umutekano n’ubudahangarwa kurushaho. Mu kazi kacu dukora ngo buri munota tube twabasha kurokora ubuzima bw’umuntu wari mu kaga.

Rutagengwa Safari uyobora Ikigo SASA Group cyafatanyije na InterSafe International LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gutangiza umushinga wo gutanga ubutabazi bw'ibanze mu Rwanda
Rutagengwa Safari n’abo bakorana ubwo basobanurira Umunyamakuru wa IGIHE uko Ikigo SASA Group gikora
Zimwe mu mbangukiragutabara Ikigo cya SASA Group gisanzwe gikoresha

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages