00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugabo Patrick yatorewe kuba Visi Perezida wa CILT ku Isi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 April 2026 saa 10:33
Yasuwe :

Umunyarwanda Mugabo Patrick yatorewe kuba Visi Perezida w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bijyanye n’ubwikorezi wa Chartered Institute of Logistics and Transport (CILT) ku rwego rw’Isi no kuyobora Ishami ryawo muri Afurika.

CILT ni umwe mu miryango ikomeye ku Isi, washinzwe mu 1919, ugamije guteza imbere ubunyamwuga n’ubudashyikirwa mu bwikorezi bw’ibintu n’abantu.

Ufite ibikorwa mu bihugu birenga 50, aho utanga amahugurwa, uburezi ndetse n’inama zigamije guteza imbere ibisubizo birambye kandi bigezweho.

Mugabo Patrick yagize uruhare rugaragara mu guteza imbere uru rwego, aho yabaye umwe mu bashinze CILT Rwanda ndetse akagira uruhare rukomeye mu kongera abanyamuryango, guteza imbere amahugurwa no kuzamura ijwi ry’urwego rw’ubwikorezi mu gihugu no hanze yacyo.

Usibye kuba Visi Perezida ku rwego rw’Isi, Mugabo yahawe n’inshingano zo kuyobora Ihuriro rya Afurika (Africa Forum), umwanya uzamufasha guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika no guteza imbere ibisubizo bishya mu bwikorezi ku mugabane.

Kuba yatowe bifite igisobanuro gikomeye ku Rwanda, kuko bishyira igihugu mu bihugu bifite ijambo rikomeye mu gufata ibyemezo ku rwego mpuzamahanga muri uru rwego.

Ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rutakiri umunyamuryango gusa, ahubwo ruri mu bayobora icyerekezo cy’ejo hazaza h’ubwikorezi ku Isi.

Ku ruhande rwa Afurika, biteganyijwe ko ubuyobozi bwa Mugabo buzafasha gukemura ibibazo bikibangamiye uru rwego, birimo imiyoborere yabwo, ibura ry’ibikorwaremezo bihagije ndetse n’ikoranabuhanga ridakoreshwa uko bikwiye.

Mugabo Patrick yatorewe kuba Visi Perezida wa CILT ku Isi
Umuyobozi wa CILT ku rwego rw'Isi, Jan STEENBERG
Mugabo Patrick yari asanzwe ari Umuyobozi wa CILT Rwanda
Umunyamabanga Mukuru wa CILT ku rwego rw’Isi, Paul MacDonald

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages