00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Abacuruzi 85 binjiye mu itsinda ry’Indashyikirwa

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 16 June 2013 saa 06:02
Yasuwe :

Ku ikubitiro, Abacuruzi 85 bo mu Karere ka Muhanga binjiye mu itsinda ry’Indashyikirwa, bahita bakusanyiriza hamwe miliyoni zikabakaba cumi n’esheshatu zo kwiyubakira Urugaga mu Karere kabo.
Abikorera basobanuriwe na PSF ko kwinjira muri iri tsinda ari ubusahake bwa buri mucuruzi ubona ko kurijyamo bizamugirira akamaro nk’uko Mungwarareba Donatien, ushinzwe kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango muri PSF yabibatangarije.
Mungwarareba yagize ati “Nta muntu duhatira kwinjira mu Indashyikirwa, (…)

Ku ikubitiro, Abacuruzi 85 bo mu Karere ka Muhanga binjiye mu itsinda ry’Indashyikirwa, bahita bakusanyiriza hamwe miliyoni zikabakaba cumi n’esheshatu zo kwiyubakira Urugaga mu Karere kabo.

Abikorera basobanuriwe na PSF ko kwinjira muri iri tsinda ari ubusahake bwa buri mucuruzi ubona ko kurijyamo bizamugirira akamaro nk’uko Mungwarareba Donatien, ushinzwe kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango muri PSF yabibatangarije.

Mungwarareba yagize ati “Nta muntu duhatira kwinjira mu Indashyikirwa, kuko kugira ngo ube umunyamuryango, bisaba kwiyandikisha mu Rugaga.”

Abacuruzi babajije impamvu kujya mu Indashyikirwa bisaba gutanga amafaranga, basobanurirwa ko ayo mafaranga ari azabubakira urugaga mu Karere kabo, ibyo bikazabaviramo kwishyira hamwe bakajya bakora ingendoshuri mu bihugu bitandukanye, n’ibindi bizabagurira ubucuruzi.

Mungwarareba akomeza asobanura amahirwe yo kujya Indashikira, ati “Umuntu uri mu Indashyikirwa, serivisi zose akeneye arazoroherezwa. Na kuriya Perezida wa Repubulika ajya hanze kubonana n’abashoramari, abacuruzi b’Abanyarwanda bajyana nawe tuzajya duhera kuri imwe, mujyane nawe kuko amahirwe aba angana ku bari mu itsinda bose. Nk’iyo ukeneye visa tukwandikira urwandiko rukorohereza kuyiboba.”

Mu Karere ka Muhanga, buri mucuruzi wiyemeje kwinjira muri iri tsinda yatanze amafaranga y’umusanzu wo kwiyubakira Urugaga rwo mu Karere kabo ibihumbi magana abiri y’u Rwanda kuzamura, dore ko abacuruzi 85 binjiyemo bahise batanga miliyoni cumi n’eshanu n’ibihumbi magana acyenda y’u Rwanda.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Indashyikirwa zimaze gushyirwaho mu turere tune ari two Kamonyi, Nyamagabe, Ruhango na Muhanga.

Foto: Kwizera E.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages