Umuryango uharanira iterambere ry’icyaro (RDI: Rural Development Initiative) washizwe n’urubyiruko rwize mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE) wateguye igikorwa cy’umuganda ku bufatanye n’abakorerabushake b’umuryango w’Abibumbye “UN volunteers “ mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi barengera ibidukikije.
Uyu muganda wabereye mu kagari ka Musongati, Umurenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga, ku wa gatandatu. Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’abibumbye ushizwe iterambere mu Rwanda (UNDP), abakorerabushake bu muryango w’Abibumbye n’aba RDI bifatanije n’abaturage mu kurwanya isuri mu mirima y’urutoki y’amashyirahamwe y’urubyiruko, baninaza ingemwe z’ibiti byo kuzatera mu rwego rwo gusigasira no kubungabunga ibidukikije.
Nyuma y’uyu muganda, umuyobozi wa UNvolunteers mu Rwanda, Ivan Dielens, yibukije abaturage ko ibiryo bitabuze ahubwo nk’uko insanganyamatsiko yo kubungabunga ibidukikije uyu mwaka ibivuga, ibyo kurya byinshi byangirika kubera kubitegura nabi kuva bihingwa kugera biribwa, aho usanga rimwe na rimwe bisarurwa nabi, no mu kubirya hameneka byinshi. Yavuze ko bifatanyije na RDI kuko ifasha abaturage gutegura umusaruro mu by’ubuhinzi n’ubworozi. Asezeranya abaturage bo mu murenge wa Nyarusange ko bagiye gufatanya mu guhashya inzara n’imirire mibi, hitabwa ku kongera umusaruro no kuwukoresha neza.
Kayumba Aime, Umuyobozi wa RDI ari na wo wateguye iki gikorwa, yavuze ko bagiteguye mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuhinzi ariko barengera ibidukikije kandi hagabanya ibyangirika bikomoka ku buhinzi.
Ndayisaba Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange yavuze ko ibyo urubyiruko ruharanira iterambere ry’icyaro (Rural Development Initiative), ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye babasezeranije ari ingenzi kuko bizafasha mu guteza imbere ubuhinzi muri uyu murenge, dore ko ngo wasanga ahanini ubuhinzi bukorwa ariko kuko nta bumenyi buhagije abaturage n’urubyiruko muri rusange bari babifitemo ntibitange umusaruro ukenewe, ibi kandi bizabafasha kwikura mu bukene.
Uretse amahungurwa n’ubundi bufasha bwose mu buryo buri tekiniki, abahinzi bo muri uyu murenge bemerewe n’umuryango w’urubyiruko rwize n’abakiga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi “ISAE” wanahaye kandi ishyirahamwe ry’urubyiruko ryo mu kagari ka Musongati rikora ubuhinzi n’ubworozi ibitabo bizajya bibafasha gukora ubuhinzi bw’umwuga ku bufatanye n’ikigo cya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gishizwe amakuru n’itumanaho “CICA”.



















TANGA IGITEKEREZO