Abafunzwe ni Pasiteri Munyankindi Landouard wafashwe tariki 16 Kanama 2020 naba Diyakoni Mugabarigira Narcisse wafashwe tariki 18 Kanama ndetse na Nzabonimpa Crysostome wafashwe tariki 19 Kanama 2020 bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye.
Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yemeje aya makuru avuga ko bafashwe kubera kubaka urusengero hejuru y’imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi no guhisha amakuru.
Ati “Bakurikiranweho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside. Iri fungwa rifitanye isano n’imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yabonetse ubwo hubakwaga ikigega cy’amazi ku rusengero rwa ADEPR/Gahogo.”
“Mbere bubaka urusengero babonye iyo mibiri barayimura barayihisha, ejobundi barimo gusana ikigega nibwo yabonetse. Hari abatangabuhamya bavuga ko bayibonye ejobundi nabwo bababujije ngo baceceke’’.
Ingingo ya 8 mu Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo ivuga ko Umuntu, ku bushake, uhisha, wangiza, usibanganya cyangwa utesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!