Nyuma y’uko mu karere ka Muhanga hakunze kugaragara inkongi z’umuriro, ubuyobozi bw’ako karere burashaka kumenya uko ibikoresho bizimya iyi nkongi bigura ngo bigurwe, bijye bitabara mu gihe iki kibazo cyagaragaye.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa polisi, ibi byasabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne ku wa Gatanu tariki ya 14 Kamena mu bikorwa byahariwe icyumweru cya Polisi y’u Rwanda byabereye mu karere ka Muhanga, aho habaga igikorwa cyo gukangurira abaturage no kubaha ubumenyi mu bijyanye no kwirinda inkongi z’imiriro.
Muri iki gikorwa abayobozi batandukanye basobanuriye abaturage ububi bw’inkongi z’imiriro n’ingaruka zigira ku buzima bw’abantu ndetse no ku bukungu bw’igihugu. Barasobanuriwe ku bijyanye no kuzimya umuriro babyerekwa n’abapolisi bashinzwe kuwuzimya hifashishijwe ibimodoka kabuhariwe ndetse n’ibindi bikoresho bya kizimyamwoto.
Mutakwasuku Yvonne, umuyobozi w’aka karere yaragize ati “ubumenyi nk’ubu mu kwirinda inkongi z’imiriro ni ngombwa cyane. Turasaba ahubwo Polisi kudufasha kumenya uko ibiciro bya biriya bikoresho by’ibanze mu kuzimya biteye, bityo natwe tukabasha kubyigurira mu rwego rwo kuba twakwirwanaho mu gihe tugize ibyago by’inkongi.”
Komiseri wa Polisi, CP Rumanzi George wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi yabijeje abatuye Akarere ka Muhanga ko Polisi itazahwema kubaba hafi no gufatanya na bo mu bikorwa byose bigamije kubateza imbere no kubabungabungira umutekano. Ni muri urwo rwego yavuze ko mu minsi iri imbere hagiye gukorwa ibishoboka byose hakaboneka ibikoresho byo kuzimya inkongi z’imiriro bigakwirakwizwa hose mu mijyi itandukanye.
Rumanzi yakomeje avuga ko abaturage bazakomeza guhabwa ubumenyi ku kwirinda izo nkongi no kuba bakwitabara mu gihe zibayeho, ibyo bikazakorerwa mu nama n’abaturage, mu bigo by’amashuri n’ahandi.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu Munyabagisha Valens yatangaje ko bimuha icyizere ko ubumenyi bagejejweho buzafasha kwirinda izo nkongi z’imiriro no kubungabunga umutekano muri rusange. Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rukataje mu iterambere ryo gutura neza kandi heza abantu begeranye, ari ngombwa no kugira ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro kuko ziba zitateguje.
Munyabagisha yasabye kandi buri wese kuba ijisho rya mugenzi we ndetse yibutsa ko umutekano ureba buri wese, bityo ahamagarira abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano kugira ngo ibyiza igihugu kimaze kugeraho hatagira ubisubiza inyuma.
Mu nkongi zitandukanye zibasiye inzu mu karere ka Muhanga hitabajwe imodoka za polisi zaturukaga i Kigali zishobora kuhagera nibura mu gihe gito nyuma y’isaha zitabajwe. Uretse gutwika amazu n’ibirimo, izi nkongi zanahitanye abana babiri muri aka karere.



















TANGA IGITEKEREZO