Ni nyuma y’uko abantu babiri bagwiriye n’ibirombe ku munsi umwe bagapfa mu mirenge ya Nyarusange na Mushishiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko muri iki gihe cy’imvura ubutaka bucukurwamo amabuye y’agaciro buri kwika bitewe n’uko budakomeye.
Ati “Icya mbere tugisaba abashoramari bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo bagire amakenga kandi bashishoze kubera ko ni igihe cy’imvura nyinshi, biba bisaba ko badashyira imbere inyungu zabo cyane kuruta ingaruka bishobora gutera mu gihe kimeze gitya.”
Yakomeje avuga ko kuri ubu bari gukora ibyegeranyo kugira ngo barebe abantu bamaze kugirira impanuka mu birombe nibura mu mezi atandatu ashize.
Ati “Twavuganye n’ikigo gisinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubu turi gukora ibyegeranyo ngo turebe abantu bamaze kugirira impanuka nibura mu mezi atandatu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo tubasabe mu buryo buri tekinike no mu masezerano bafitanye n’izi sosiyete turebe niba hataba hari zimwe ziba zihagaritswe zishobora kuba yenda zifite ibikoresho bidashobora kurengera abantu cyangwa se batujuje n’ibisabwa kuko nabwo iyo dukurikiranye hari abo tubona.”
Kayitare yavuze ko bazabanza no gukorana inama n’izo sosiyete kugira ngo babyumvikaneho kuko baba bafite amategeko bagenderaho agenga umurimo w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ati “Byanze bikunze ntabwo twahita tuvuga ngo bahagarare ariko nibura ukomeza agakora abe afite ibyo yujuje, utabyujuje asabwe byihutirwa kubyuzuza ariko kandi utabyujuje tube tumusabye ko ahagarara kugira ngo abanze abyuzuze kuko bizaba biduha umutekano w’abaturage.”
Yasabye abakora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro kurushaho kwitwararika birinda impanuka kuko ahashobora kuriduka haba higaragaza.
Yavuze ko niba umushoramari atujuje ibisabwa, abamukorera bakwiye kurengera ubuzima bwabo bagatanga amakuru ku buyobozi kugira ngo impanuka zishobora kuba zikumirwe hakiri kare.
Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko amafaranga baba bakurikiyemo ataruta ubuzima bwabo.
Mu bantu babiri bagwiriwe n’ibirombe ku wa Mbere w’iki cyumweru, uwo mu Murenge wa Mushishiro yari yagiye kuyacukura mu buryo butemewe na ho uwo mu Murenge wa Nyarusange yakoreraga soaiyete yemewe ndetse afite n’ubwishingizi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!