00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Uwihoreye yakatiwe burundu nyuma yo kwica batatu abatemye

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 20 June 2013 saa 06:35
Yasuwe :

Nyuma y’uko yishe abantu batatu abatemye, umusore witwa Uwihoreye Jean bakunze kwita Bisazi yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu, n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyanza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica.
Amakuru dukesha The new times ivuga ko Uwihoreye Jean utuye mu Mudugudu wa Mututu, Akagari ka Rusovu mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga yakatiwe iki gihano kubera uburemere bw’icyaha yakoze.
Uru rubanza rwasomewe mu ruhame ku wa kabiri tariki ya 18 Kamena 2013, aho umucamanza (…)

Nyuma y’uko yishe abantu batatu abatemye, umusore witwa Uwihoreye Jean bakunze kwita Bisazi yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu, n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyanza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica.

Amakuru dukesha The new times ivuga ko Uwihoreye Jean utuye mu Mudugudu wa Mututu, Akagari ka Rusovu mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga yakatiwe iki gihano kubera uburemere bw’icyaha yakoze.

Uru rubanza rwasomewe mu ruhame ku wa kabiri tariki ya 18 Kamena 2013, aho umucamanza yavuze ko nta bisobanuro byatuma uwakekwaga agabanyirizwa ibihano.

Yaragize ati “Duhereye ku byaha Uwihoreye yakoze n’ingaruka byagize ku babikorewe, imiryango yabo n’Umuryango Nyarwanda, urukiko rugendeye ku byaha aregwa byo kwica rutegetse ko ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.”

Uwihoreye w’imyaka 31 y’amavuko yahamwijwe ibyaha byo gutema abagabo batatu tariki ya 28 Gicurasi 2013 aribo: Habiyaremye Felix w’imyaka 29, Harerimana Emmanuel w’imyaka 40 na Rugaragaza Jean w’imyaka 32.

Muhanga : Yishe batatu abatemye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages