00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 2 Frw zashyizwe muri BDF zigamije gufasha imishinga y’urubyiruko y’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 14 July 2025 saa 11:15
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ikigega giteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), Munyeshyaka Vincent, yatangaje ko hari arenga miliyari 2 Frw yagenewe gufasha urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Ibi yabitangaje ubwo hafungurwaga uruganda rw’amata rwubatswe binyuze mushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wa CDAT, ugamije kugeza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ku masoko.

Munyeshyaka yavuze ko mu buryo bwihariye, hashyizweho inkunga igenewe urubyiruko rufite ibitekerezo by’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi.

Ati “Dufite miliyari 2 Frw zagenewe urubyiruko ruzazana ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi. Urugero ni nk’abazazana uburyo bwo kuhira ukoresheje imirasire y’izuba cyangwa uburyo bwo kugeza umusaruro ku masoko.”

Mu myaka ibiri ishize uyu mushinga wemereye inkunga ingana na miliyoni 600 Frw urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi, ariko umaze gutanga miliyoni 117 Frw ku bashyize mu bikorwa ibyo basabwe.

BDF itanga inkunga ya 50% by’amafaranga yose nyir’umushinga akeneye.

CDAT ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023, aho watanze arenga miliyari 16 Frw uyanyujije muri BDF, kugira ngo atangwe nk’inkunga nyunganizi mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Muri rusange, kugeza ubu imishinga 242 ni yo imaze kwemererwa inkunga. Ni inkunga ingana na miliyari 8 Frw.

Munyeshyaka uyobora BDF yavuze ko iki kigega cyashyizwemo miliyari 2 Frw yagenewe urubyiruko rufite imishinga y'ikoranabuhanga mu buhinzi n'ubworozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages