Mu gihe twizihiza ku nshuro ya 19 isabukuru yo kwibohora, abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bo mu karere ka Musanze hamwe n’abatuye umudugudu wa Kabogoyi bifatanyije mu gikorwa cyo kuremera umuryango w’imfubyi ugizwe n’abana batatu birera.
Aba bakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora batangiriye ku gikorwa cyo kubakira aba bana igikoni ndetse n’ubwiherero, nyuma bakomereza ku gikorwa cyo kubaremera, mu rwego rwo kubifuriza umunsi mukuru mwiza wo kwibohora kw’igihugu.
Nshimiyimana Saleh ukuriye iyi Komisiyo muri Burera na Musanze, yavuze ko iki gikorwa bagikoze bizeye ko kizatuma abaremewe bivana mu bukene, ku buryo na bo bagirira akamaro abandi bazaba bataragera aho bageze.
Yagize ati “Tuje kuremera iyi miryango kugira ngo mu mezi ari imbere bazabashe kwivana mu bukene, noneho ikindi gihe na bo bakazaremera abandi.” Akomeza avuga ko udashobora kwigisha umuntu uburere mboneragihugu, mu gihe yugarijwe n’ibibazo birimo n’ubukene, akaba ari yo mpamvu baremeye aba bana.
N’ubwo aba bana baremewe ngo baracyakeneye ubufasha kuko bakiri mu mashuri, bityo urugendo rwabo rukaba rukiri rurerure, nk’uko byasobanuwe na Munana Ciliaque uhagarariye Ibuka mu murenge wa Kimonyi.
Agira ati “nk’uko biyemeje iki gikorwa cy’urukundo, turagira ngo n’izindi gahunda n’ibindi bikorwa aba bana bazakenera bazabifashwemo.”
Uretse iki gikorwa, abantu batishoboye 15 baturuka mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze, buri wese yahawe ibihumbi 50 mu rwego rwo kubafasha kwigira.



















TANGA IGITEKEREZO