Iyi nkuru ntiyavuzweho rumwe, ndetse Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yafashe iya mbere, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yandika ubutumwa ihakana amakuru y’uko uyu mugabo yaba afite abagore benshi, iyita ibinyoma ndetse inemeza ko abo bagore bemerewe ikiguzi kugira ngo bafatwe amashusho.
Byatumye ikipe y’abanditsi ba IGIHE ifata urugendo, isubira i Musanze gucukumbura byimazeyo kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyo Maniraguha n’abo yita abagore be batangaje.
Bitewe n’uko ubwo IGIHE yasuraga Maniraguha bwa mbere yamusanze mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura aho yari amaze iminsi itatu yimukiye avuye mu Murenge wa Muko, Akagari ka Kivugiza, Umudugudu wa Kamutara, byabaye ngombwa ko abanyamakuru babanza mu Murenge wa Muko aho yahoze atuye, ngo baganire n’abari abaturanyi be niba koko abo bagore avuga ko atunze yari anabatunze mbere yo kwimuka.
Abaturanyi ba Maniraguha bose bahamya ko afite abagore benshi
Mu biganiro twagiranye n’abahoze ari abaturanyi be, bose bemeza ko uwo mugabo afite abagore benshi, gusa umubare wabo ntabwo wemeranywaho. Icyo bahurizaho ni uko aho yari atuye habaga abagore be babiri n’abana benshi ariko hakaba abandi bajyaga baza kumusura bakahamara igihe gito, ndetse kenshi ugasanga bazanye abana byavugwaga ko babyaranye na Maniraguha.
Nabimana Christine wari umuturanyi we urugo ku rundi i Muko, avuga ko hashize igihe kirekire yumva bivugwa ko Maniraguha agira abagore benshi, gusa ngo naho baturaniye yajyaga ababona bahasimburana.
Yagize ati "Nanjye narabyumvaga ko agira abagore benshi, aho yaturaga yarahabasigaga n’abana, ariko nanjye aha narababonaga bahaza akabakira. Hahoraga urujya n’uruza rw’abagore n’abana benshi, ngereranyije yari afite nk’abagore batandatu cyangwa barindwi."
Nabimana yakomeje avuga ko abo yabonye mu mashusho atamenya neza niba ari abagore be nubwo asanzwe abazi. Gusa avuga ko babiri muri bo aribo babaga mu rugo rw’uwo mugabo bagituranye.
Ati "Bariya twabonye mu mashusho sinamenya uko babana, kuko umugabo niwe umenya umugore we, niba ba nyir’ubwite babyiyemerera ntiwamenya uko babana."
Nyirabahutu Agnes, umukecuru wo mu Murenge wa Muko wahoze aturanye n’uyu Maniraguha na we yavuze ko uwo mugabo afite abagore benshi ndetse ngo hari n’amakuru bajyaga bumva ko hari abo afite mu bindi bice by’igihugu.
Ati “Ndabizi ko uyu mugabo yagiraga abagore benshi, dore muri iyi nzu yari atungiyemo babiri, uwa gatatu yahise yahukana. No muri ziriya nzu zo haruguru yari atungiyemo abandi babiri, twumva ngo n’iyo za Kigali ahafite abandi. Bahoraga basimburana aha bamushengereye, yari ameze nk’umwami w’abagore."
Mbarubukeye Jean Bosco, umumotari ukorera mu Mujyi wa Musanze yavuze ko Maniraguha amuziho abagore benshi nubwo hari abo batabana.
Yavuze ko hari n’abakobwa biganye [na Mbarubukeye] yagize abagore be nyuma bamwe bakaza gutandukana.
Ati “Yagiraga abagore benshi. Nkanjye aho nigaga nari muzi, yagiraga akavatiri k’umutuku, yarakazanaga bakamuhururira. Yatwaye abakobwa batatu abashukisha amafaranga abajyana muri Uganda abagira abagore be, gusa umwe baje gutandukana agarukana na babiri, nyuma nabo baratandukana bafitanye abana. Abagore bo ubu afite nka barindwi, tunumva ngo Imana yamwemereye abagore 15, nta wamenya ibyo abashukisha ariko byo arabafite."
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kamutara Maniraguha yahoze atuyemo, yaduhamirije ko uwo mugabo asanganywe abagore benshi nubwo yanze ko tumufata amajwi n’amashusho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose, yavuze ko iperereza bakoze ryagaragaje ko Maniraguha afite abagore babiri batasezeranye.
Ayo ni nayo makuru yatangajwe na Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango, nubwo Maniraguha nyir’ubwite ashimangira ko nta wigeze amugeraho ngo amugaragarize umubare w’abagore afite.
Hari abifashishijwe nk’abagore be atari bo
Mu icukumbura IGIHE yakoze, yaje gusanga hari abagore bagaragaye mu mashusho aherutse gufatwa bavuga ko ari aba Maniraguha, nyamara atari byo. Ashobora kuba yarabifashishije ngo azibe icyuho cy’abagore be bwite n’abaturage bemeza ko afite ariko batuye kure cyangwa se batashatse kwigaragaza.
Mbarubukeye Jean Bosco umwe mu bazi neza Maniraguha, na we yavuze ko atamenya neza icyatumye yerekana bamwe mu bagore batari abe kandi abizi neza ko afite benshi bakabaye barifashishijwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Murekatete Triphose, yavuze ko hari bamwe mu bagore bifashishijwe mu mashusho aherutse, ariko bakoze igenzura basanga atari abe ahubwo ari abasanzwe bakora umwuga w’uburaya.
Yagize ati "Inkuru zikimara gusakara twahise duhamagara abo bagore kuko bo dusanzwe tubazi batuye hafi aha muri uyu murenge, banasanzwe bakora umwuga w’uburaya. Batubwiye ko bahamagawe bagahabwa amafaranga ngo bakine ikinamico ariko ntibari bazi ko ari amakuru y’ukuri, bananditse impapuro babyivugira ko bashukishijwe amafaranga bagahabwa n’amazina y’amahimbano."
Abajijwe impamvu umuntu yakwishyura ngo abeshye ko afite abagore benshi, Murekatete yavuze ko ashobora kuba yarabikoze kugira ngo arusheho kumenyekanisha ubuvuzi bwe gakondo.
Ati "Birumvikana we abifitemo inyungu, kuko ni ubucuruzi akora. Birashoboka ko yabikoze ashaka kumenyekanisha umwuga we akora."
Twanyarukiye mu gasantere ka Muko kujya kureba bamwe mu bagore bavuze ko ari aba Maniraguha, tubasha kubona babiri ariko ntibemera ko bafatwa amajwi n’amashusho.
Bavuze ko basabwe na Maniraguha kumufasha bakamugira mu mashusho ariko batazi icyo ashaka kugeraho. Icyakora nabo bahuriza ku kuba uwo mugabo asanganywe abagore benshi.
Umwe yagize ati "Abagore Salongo yagaragaje mu mashusho ntabwo bose ari abe, ahubwo abe yerekanye n’abo avuga ngo ni 11 bararenga kure. Turamuzi uriya mugabo abagore bake afite ni nka 24, abana bo ntiwababara ngo ubivemo."
Undi mugore wifashishijwe na Maniraguha nk’umugore we, avuga ko atazi icyatumye adakoresha abagore be ba nyabo kandi afite benshi.
Ati “Ntituzi icyo yari agamije, wenda yagira ngo amenyekane, ariko ibyo avuga by’abagore benshi ntabeshya ni akangari. Yagiye abakodeshereza ahantu henshi hari n’abo batandukanye."
Mu kumenya neza ukuri, twasubiye kwa Maniraguha aho yimukiye mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura kureba niba ibyo aherutse kuvuga aribyo.
Twahasanze abantu benshi baje kwivuza ari kubaha umunsi bazagarukiraho (rendez-vous) na nimero z’uko bazavurwa bakurikirana, adusaba kumutegereza akabanza kuganira nabo.
Ubwo yari amaze kuganira n’abarwayi be, yaraje gusa yanga gufatwa amajwi n’amashusho, avuga ko ntacyo yivuguruza ku byo yavuze ubushize kandi ko bihagije.
Twahasanze n’abandi bagore babiri yavugaga ko ari abe, umwe yaturutse mu Karere ka Muhanga, undi avuye i Kigali, gusa abategeka ko nta wemerewe kuganira n’itangazamakuru.
Yavuze ko ahubwo ahangayikishije n’abagore yagaragaje ngo kuko bari guterwa ubwoba.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muko bwo bwavuze ko nta terabwoba abavuze ko ari abagore ba Maniriho bashyizweho.
Ku makuru yatangajwe na Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango avuga ko abagore Maniraguha yerekanye bemerewe ikiguzi mbere yo gufatwa amashusho, nta gihamya IGIHE yabiboneye kandi mu mahame igenderaho, nta na rimwe ijya yishyura abifashishwa mu nkuru ngo bavuge ibinyoma kuko bihabanye n’umurongo wayo.



















TANGA IGITEKEREZO