00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Hagiye gutangizwa imirimo yo kuvugurura inyubako Akarere kakoreragamo izatwara arenga miliyari 1Frw

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 21 December 2021 saa 02:48
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwemeza ko bugiye gutangiza imirimo yo kuvugurura no kongera inyubako zikorerwamo n’Akarere izatwara arenga miliyari 1,4 y’amafaranga y’u Rwanda.

Inyubako kakoreragamo ni iyahoze ari ibiro bya Perefegitura ya Ruhengeri yubatswe mu 1982, bigaragara ko idafite ubushobozi bwo kwakira abayikoreramo kandi itajyanye n’igihe.

Kuri ubu usanga hari n’aho abakozi batatu bafite inshingano zitandukanye bakorera mu cyumba kimwe.

Umiyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier avuga ko mu mirimo iteganyijwe kuzakorwa harimo kuvugurura inyubako isanzwe no no kuzamura izindi.

Yagize ati "Ubundi icyemejwe ni ukuvugurura iyi nyubako yari isanzwe ariko hakagira n’izindi zizamurwa, iyi ngiyi ubwayo ntabwo yari ihagije ariko hazazamurwa n’indi ibiro bizimurirwamo noneho habeho no kubaka salle y’Akarere ariko iyi nyubako y’ingenzi izakomeza ibeho ivuguruwe."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko imirimo yo kongera no kuvugurura aho Akarere kazakorera byenda gutangira kuko ibikenewe byose byamaze kumvikanwaho n’abafatanyabikorwa babo.

Biteganyijwe ko imirimo yo kuvugurura no kubaka inyubako zizakorerwamo izatangira mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages