Mu rwego rwo gukomeza kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibigo binyuranye byaba ibya Leta cyangwa iby’abikorera bakomeje kwibuka abari abakozi babyo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banafata mu mugongo imiryango basize.
Mu karerere ka Musanze ku wa gatanu tariki ya 07 Kamena 2013 hibukiwe abari abakozi b’urukiko rukuru ndetse n’abacamanza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abiciwe mu cyahoze ari Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri.
Ibikorwa byo kwibuka byaranzwe n’urugendo rwavuye ku cyicaro cy’urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze, rusorezwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza.
Nyuma yo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bashyinguye muri urwo rwibutso, umuhango wakomereje ku cyicaro cy’urukiko, ahatangiwe ubuhamya na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rukundo Constantin wavuze mu izina ry’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) yavuze ko kwibuka Jenoside kwiza ari ukujyana n’ibikorwa byo kwita ku bo yashegeshe babayeho mu buzima bubi. Yavuze kandi ko hakwiye kugira igikorwa ngo abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bariganyijwe imitungo yabo harimo n’amasambu bayisubizwe bityo iyo ibe yabasha kugira icyo yabamarira.
Yasabye abakozi b’inkiko gufasha abo bana mu kwihutisha imanza zirebana n’imitungo y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Kayitesi Zainabo Sylvie Visi Perezida w’urukiko rw’ikirenga, yavuze ko ko hakwiye kwitabwa ku bana b’abahoze ari abakozi b’inkiko n’abandi muri rusange, bafashwa kureka guheranwa n’agahinda ndetse banafashwa kwigira bihangira imirimo.
Yavuze ko inkiko zigomba kwihutisha imanza z’imitungo y’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakazishyira imbere y’izindi zigakemuka mu gihe cya vuba.
Kayitesi yagize ati “Ikibazo cy’imitungo y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kigomba kwihutishwa kugira ngo kive mu nzira, mu rwego rwa burundu. Izi manza nizihabwe imbaraga zihutishwe.”
Abari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka abari abacamanza n’abashinjacyaha bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bibukijwe ko icyahoze ari intara ya Ruhengeri cyabaye ahantu hageragerejwe Jenoside, aho abarenga ibihumbi ijana bishwe mbere ya 1994.



















TANGA IGITEKEREZO