Hibutswe Abatutsi barenga 800 biciwe mu nyubako yahoze ikoreramo Urukiko rw’Ubujurire, hanashyingurwa imibiri yimuriwe mu Rwibutso rushya rwa Musanze rwuzuye rutwaye miliyoni 600 Frw, ivanywe mu Rwibutso rwa Muhoza.
Dr. Nteziryayo yavuze ko kuba Abatutsi bariciwe mu nkiko ari ikintu kidasanzwe, cyerekana uburyo Jenoside yakoranye ubugome ariko bigatanga isomo ry’uko amategeko akwiriye kubahirizwa.
Ati “Kwicira inzirakarengane mu rukiko, ahantu ubundi abantu bagombye kubonera ubutabera, nta handi hantu byigeze biba, ibyo ubwabyo bikaba bigaragaza ubukana n’umwihariko bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni muri uru rwego aya mateka agomba kurindwa no gusigasirwa kugira ngo ahore atubera urwibutso kandi atume dukomeza guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi, ari na yo mpamvu turi hano uyu munsi.”
Bamwe mu Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bashyinguwe muri uru Rwibutso rushya, bavuze ko bishimiye kuba ababo bashyinguye ahantu heza habaha icyubahiro.
Nzitabimfura Immaculee Uhagarariye abafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rushya yashimiye inzego zose zagize uruhare mu iyubakwa ry’uru Rwibutso.
Yagize ati" Turishimye cyane kuri uru Rwibutso twabonye kuko abacu bagiye kuruhukira aheza.
Yasabye abafite amakuru y’ahantu hajugunywe Abatutsi ko bayatanga kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Byukusenge Deogratias nawe yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira ubuyobozi bwagize uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati" Kuba abacu babonye aho kuruhukira heza biradushimishije…aha bari tuzajya tuza kubibuka tubahe icyubahiro kandi tuhigire n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari sous prefecture ya Busengo."
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, n’Uburere, Dr. Jean Damascene Bizimana yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yateguwe ikanageragezwa mu bihe bitandukanye.
Mu Rwibutso rwa Muhoza hari haruhukiyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ibarirwa muri 800, bakaba bariciwe mu nyubako yahoze ikoreramo Urukiko rw’Ubujurire, aho bari baturutse mu cyahoze ari Busengo (ubu ni mu Karere ka Gakenke) n’abari batuye mu Mujyi wa Ruhengeri (Umujyi wa Musanze kuri ubu).
Urwibutso rw’Akarere ka Musanze rwatwaye miliyoni 600Frw zatanzwe n’Akarere ka Musanze, rukaba rufite igice cy’imva rusange, icy’amateka n’imbuga izajya yifashishwa hibukwa Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!