Ubu buryo bwiswe Mobile Employments Service, ryatangirijwe mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa 23 Mutarama 2020, rikazakoreshwa bifashishije imodoka irimo ibikoresho byose by’ikoranabuhanga, ikazajya izenguruka mu bice by’icyaro, urubyiruko rukabona amakuru ahagije ku hakenewe abakozi, kwihangira imirimo n’ibindi.
Bamwe mu rubyiruko rwagejejweho ubu buryo, bavuga ko batazongera kugorwa no gukora ingendo ndende bashaka amakuru nk’aya, cyangwa ngo barindire ko amahirwe yo kubona akazi abagwira, kubera kutamenya amakuru.
Kuradusenge Claudine, umwe muri bo yagize ati "Nkatwe abatuye mu cyaro twicaraga gusa dutegereje ko mwene wacu, inshuti itubariza aho twabona akazi kubera ko nta buryo bwo kumenya ayo makuru, none ubwo iyi modoka izajya iza ikadufasha kuri iryo koranabuhanga bizadukura mu bushomeri".
Nshimiyifatizo Syldie yavuze ko bizanagabanya ikiguzi byabasabaga kugira ngo babone amakuru y’ahari akazi.
Ati " Twajyaga dukora urugendo rurerure tujya mu mujyi gushaka serivise nk’izi, bikadusaba gutega na serivise tukayishyura none bagiye kuyitwegereza kandi ku buntu, mu by’ukuri ni amahirwe yo kutuvana mu bushomeri batwegereje".
Umukozi muri RDB uhagarariye iki gikorwa, Agaba Gilbert, yavuze ko iyi gahunda igamije korohereza urubyiruko kumenya amakuru ahagije ku bijyanye no kubona akazi no kugahanga kugira ngo ikibazo cy’ubushomeri kigabanuke
Ati " Iyi serivise igamije korohereza urubyiruko kumenya amakuru ahagije ahari akazi, ukeneye abakozi na we bitewe n’ibyo akora akabona abakozi. Iyi modoka yujuje ibisabwa byabafasha kubona iyi serivisi, ni imwe mu nzira yo guhangana n’ubushomeri bubugarije".
Kugeza ubu hamaze kuboneka imodoka ebyiri zitanga serivisi nk’iyi, zizajya zizenguruka Igihugu cyose mu bice by’icyaro, aho biteganyijwe ko nibura buri mwaka abasaga ibihumbi 200 bazajya babona akazi bifashishije iri koranabuhanga, kuko ubu 5% by’abarikoresha aribo gusa bamaze kubona imirimo.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko Abanyarwanda badafite akazi ari 16.7%; by’umwihariko mu rubyiruko (hagati y’imyaka 16-30) ubushomeri buri kuri 21 %.



















TANGA IGITEKEREZO