Umudugudu w’Ubumwe n’Ubwiyunge wa Susa uri mu Kagari ka Ruhengeri, watujwemo, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abamugariye ku rugamba, abahoze ari abarwanyi, abasigajwe inyuma n’amateka n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Bahamya ko barenze amateka yo kwibonamo amoko n’ingengabitekerezo mbi byari byarasaritse abanyarwanda ahubwo bakimika ubunyarwanda kandi ko babona ariwo muti watumye babana neza n’ubwo batangiye nabo batabyumva bafite urwikekwe n’ipfunwe bituruka ku mateka yaranze u Rwanda rwo hambere.
Kabaroza Speciose ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, yagize ati " Tukigera hano mu mwaka wa 2008, twahabaga dufite ubwoba bwinshi cyane, ntidusinzire. Twararaga hanze nta waryamaga mu nzu. Hari n’abagiye bimuka kubera ubwoba. Twagiye dushira ubwoba, twishyiramo imbaraga tugasurana ndetse dutangira guhurira mu nkiko Gacaca, abayobozi b’Akarere bakaza hano bakatwigisha kwiyunga bityo tugenda duhinduka. Gahunda ya ndi Umunyarwanda ubu yaraducengeye ku buryo tutakibona mu ndorerwamo y’amoko kandi nta n’umwe ukigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside muri uyu Mudugudu".
Rukundo Jef wahoze mu ngabo za Ex FAR, na we yemeza ko yikanze abonye abari barahunze mu 1959 batahutse kuko bari bazi ko ari abanzi babo ariko urwikekwe rwabarangaga rukaba rwarayoyotse bakaba basigaye bisanzuranaho mu ishusho imwe y’ubunyarwanda.
Yagize ati "Nkigera aha nagiye kubona mbona bazanye n’abahunze muri za 59 nibaza uko tuzaturana narigishijwe ko ari abanzi bakomeye b’igihugu biranyobera. Byaje kugenda bishira mbona ni abantu kurusha uko nabyibwiraga ndetse kuri ubu ntawe ugira ibirori ngo bibe ibye gusa ahubwo biba ibyacu twese. Hari n’abashyingirana ukabona nta kibazo kubera ko twamenye ko turi abanyarwanda kurusha ibindi twibwiraga"
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yemeza ko abatuye mu midugudu y’ubumwe n’ubwiyunge ari intangarugero mu kwiyunga mu Karere kose, akavuga ko bazakomeza guhuriza abantu hamwe mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati "Umusaruro twakuyemo ni ugushimangira isano muzi iduhuza ariyo Ubunyarwanda. Kimwe n’abandi banyarwanda bose turabasaba kwibuka no kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeza gukomera ku isano y’Ubunyarwanda, bayitoze n’ababakomokaho maze ingengabitekerezo ya Jenoside tuyirandurane n’imizi yayo yose"
Ndi Umunyarwanda ni imwe muri gahunda zigamije kongera gushimangira no kurandura amacakubiri ayo ariyo yose harimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside ifatwa nk’igishashi cyakongejwe mu banyarwanda kikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni.
Akarere ka Musanze gafite imidugudu y’ubumwe n’ubwiyunge itatu ari yo Mwidagaduro, Susa na Kimonyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!