Ubushinjacyaha bwaregagamo Maniriho ibyaha byo gusambanya, gukuriramo undi inda no kwica byakorewe Iradukunda Emelance w’imyaka 17 mu Ugushyingo 2020.
Uyu muganga yashinjwaga ibindi byaba birimo icyaha cyo gukuramo undi inda, Urukiko rwanzuye ko kitamuhama kuko nta kimenyetso simusiga kigaragaza ko Iradukunda yari afite inda kigeze kigaragazwa ahubwo mu buhamya bwatanzwe na muganga wakoze isuzuma yemeje ko nta nda uwo mwana yari afite.
Ku cyaha cyo kwica nacyo yashinjwaga, Urukiko rwemeje ko kidahama Maniriho kuko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ibimenyetso bifatika.
Mu iburanisha mu muzi ryo kuwa 8 Werurwe 2022, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, bushinjacyaha bwari bwasabiye Maniriho Jean de Dieu igifungo cya burundu.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko icyaha cyo gusambanya Iradukunda cyakozwe na Maniriho, mu ibazwa yakorewe n’ubugenzacyaha, we ubwe nk’umutangabuhamya n’uregwa yakiyemereye.
Ku bijyanye n’icyaha cyo kugerageza gukuramo inda yari yamuteye, ubushinjacyaha bwagaragaje ko iki cyaha nacyo yacyiyemereye mu bugenzacyaha, ndetse anasobanura uburyo yabikozemo burimo kuba yarahaye Iradukunda amafaranga inshuro ebyiri kugira ngo ajye gukuramo inda yari yamuteye.
Maniriho yasobanuye ko yabikoze mu gusibanganya ibimenyetso kuko yirindaga ko yazagirana ibibazo n’umukunzi we biteguraga kubana atinya ko ubukwe bwapfa.
Ku cyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibimenyetso bishinja Maniriho ngo kuko akimara gufatwa, ababishinzwe bagiye gusaka iwe bahasanga umugozi usa neza n’uwari uziritse ku maguru, amaboko no mu ijosi ry’umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga mu murima w’ibishyimbo by’umuturage ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020.
Muri uko gusaka Maniriho, ngo iwe habonetse umukeka uriho amaraso atabashije gusobanura iby’inkomoko yayo ubwo yabazwaga n’ubugenzacyaha, ndetse ngo habonetse inyundo bikekwa ko nayo yayifashishije mu kwica Iradukunda.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iperereza n’ipimwa byakorewe muri Rwanda Forensic Laboratory byagaragaje ko amaraso yagaragaye ku mukeka, yapimwe bagasanga afitanye isano n’aya Iradukunda andi afitanye isano n’aya Maniriho.
Ibi byose ntabwo byahawe agaciro kuko mu iburanisha, byabaye ngombwa ko hahamagazwa Muganga wakoze ibizamini by’umurambo wa Iradukunda kugira ngo asobanurire neza urukiko ibyari biri mu nyandiko, ari naho urukiko rwahereye rufata umwanzuro kuri uru rubanza.
Maniriho yatawe muri yombi ku wa 9 Ugushyingo 2020 akekwaho ibyaha byo gusambanya umwana, ubwinjiracyaha ku cyaha cyo gukuriramo undi inda n’icyaha cyo kwica byakorewe Iradukunda Emelance w’imyaka 17.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!