00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Umugore wari ugiye guta abana yubakiwe inzu anahuzwa n’umugabo we

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 3 November 2019 saa 12:10
Yasuwe :

Abagore bo mu rugaga rushamikiye ku muryango wa FPR- Inkotanyi bo mu Ntara y’Amajyaruguru bubakiye inzu Muhawenimana Asma wo mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze, wari ufite abana bane yari yarafashe icyemezo cyo kubata kuko atagiraga aho abacumbikira, bahita banamuhuza n’umugabo we wari umaze imyaka ibiri amutaye kubera amakimbirane bari bafitanye.

Mu Ntara y’Amajyaruguru aba bagore bamaze kuhubaka inzu eshanu zifite agaciro ka miliyoni 15, mu rwego rwo gufatanya n’ubuyobozi kwesa umuhigo wo kubakira imiryango igera ku 1368 itagira aho iba.

Uyu Muhawenimana yishimiye ko yongeye gusubirana icyizere cyo kugumana n’abana be.

Ati “Nshimye cyane FPR Inkotanyi inkuye ku gasi, nirirwaga mbunga mu gihugu ntagira aho mbarizwa, kuburyo nageze aho niyemeza guta abana umugabo yantanye kuko ntagiraga aho mbashyira, none mbonye inzu nziza, bampaye n’ibihumbi 100 ngiye gutangira umushinga wo gucuruza.”

Umugabo we Karekezi Sylidio we avuga ko icyamutandukanyije na we ari amakimbirane aterwa n’ubukene, byongeraho kuba yari afite umuryango munini kuko yari asanzwe afite abandi bana barindwi yari yarasigiwe n’umugore mukuru witabye Imana, gusa akemeza ko ubwo bongeye kumuhuza n’umugore we bagiye gushyira hamwe bakabyaza umusaruro amahirwe bahawe bikura mu bukene.

Uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru Akimpaye Christine yavuze ko kuba barahawe umwanya wo gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu, batagomba kurebera ibibazo byugarije umuryango.

Ati “ Kuva twahabwa umwanya wo kugaragaza ko natwe dushoboye, nicyo cyatumye dukora ibi bikorwa, ntitugomba kurebera ibibazo bibangamira umuryango. Tumaze kubaka inzu eshanu z’abatishoboye mu Ntara yacu, kandi ni igikorwa kizaba ngarukamwaka, uyu muryango twahuje tuzakomeza tuwukurikirane kugeza bavuye mu cyiciro cya mbere”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi gukurikirana imibereho y’uyu muryango anabasaba ko guhita babasezeranya
Iki gikorwa cyahujwe no gusoza icyumweru cyahariwe umuryango mu Karere ka Musanze, aho abagore bo mu muryango wa FPR Inkotanyi bamaze guhuza imiryango yari yaratandukanye irenga 70 muri aka Karere.

Muhawenimana yahawe inzu ndetse anahabwa amafaranga yo gutangiza ubucuruzi buciriritse
Muhawenimana n'umugabo we bongeye guhuzwa bikozwe n'abagore bo muri FPR Inkotanyi mu Ntara y'Amajyaruguru
Umuryango wa Muhawenimana n'umugabo we uzakomeza gukurikiranwa kugeza igihe uviriye mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages