Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko uyu mugore yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Uyu mugore yafashe amaduzeni 18 ya Blue Sky ayaheka nk’umwana, ageze mu Murenge wa Cyuve abaturage bagira amakenga bitewe n’uko bamaze kumva uburemere bw’ibiyobyabwenge ni bwo baduhaye amakuru turamufata. "
IP Gasasira yashimye aba baturage ku ruhare bagize mu ifatwa ry’uwo mugore ndetse yongeraho ko ibi bikwiriye kubera urugero rwiza abandi mu rwego rwo gufatanya gukumira ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati" Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abafite imigambi yo gukora ibinyuranyije n’amategeko bityo zikabikumira ndetse zigafata ababikoze."
Bamwe mu bakwirakwiza ibiyobyabwenge babikenyereraho, abandi babiheka mu mugongo nk’abana hakaba ababihisha mu biribwa n’ibinyobwa nk’imigati, ibihaza, amata n’ibindi. Hari n’abajya bafatwa babyambariyeho ingofero, mu gihe abandi bafatwa babihishe mu mapine y’amagare n’ibindi binyabiziga.
IP Gasasira yagize kandi ati "Nubwo abakwirakwiza ibiyobyabwenge bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo badafatwa, ntibibuza Polisi kuyatahura. Ifatwa ryabo riterwa n’imikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturarwanda kandi uko kuzuzanya kuzakomeza. Abishora mu biyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka."



















TANGA IGITEKEREZO